Musanze Award: Ihuriro ry’abahanzi ryemeje ko icyiciro cya new rapper{umu rapper mwiza ukizamuka} cyavamo.

INAMA SI UBWAMBERE ITEGUWE I MUSANZE

kuri uyu wa karindwi taliki 19/1/2020 mu karere ka musanze ihuriro ryabahanzi riyobowe nuwamenyekanye nka stone isaac ryateguyeho inama yitabiriwe nabahanzi barenga 35 bose bahuririye muriugaga rwabahanzi bise M.M.A.F mumpine bivuze Musanze Music Artiste Forum aba bahanzi bateraniye ku murenge wa muhoza kukigo cyurubyiruko bari bagamije kurebera hamwe itegurwa nishirwa mubikorwa by’ibihembo bihemba abahanzi bitwaye neza mumwaka wa 2019 bizatangwa mumpera zukwezi kwa kabiri kwa 2020.

ibi bihembo byishimwe bishimira umuhanzi witwaye neza mu mwaka wa 2019 bizatangirwa i Musanze ubundi mu nama zabanje hemejwe ko hagomba kujya hahembwa abahanzi bingeri zose ariko mutangizwa ryabyo bakaba bahembye abahanzi bo mu bisata bimwe bakazakorana nibindi nyuma bamaze kubona umusaruro izagirira abahanzi bakorera umuziki mu karere ka Musanze.

umu rapper may lko numwe mubamenyekanye hariya i MUSANZE

ibyiciro bihatanirwa muri MUSANZE AWARD nibitanu 5 aribyo harimo na best hiphop artiste gusa bakaba bavuzeko mu bihembo bikurikira ibyiciro biziyongera bikava kuri 5 bikabyakwisumburaho.

inama yitabiriwe naba rapper batandukanye bazwi hari muri MUSANZE bagiye batanga nibitekerezo

ubwo inama ya gatatu yateranaga kuri uyu wa karindwi nyuma yokuvugwako injyana ya RAP yaba ishizwe hejuru kuko yarikuba igizemo ibyiciro bibiri mubihatanirwa nabahanzi bomukarere kandi hari ibindi byiciro byierengagijwe kandi nabyo aringenzi bahisemo ko hafatanwa ibyiciro bibiri aribyo new rapper na new singer bikitwa BEST UP COMING ARTISTE aha benshi mubakora injyana ya hiphop ntabwo babyiyumvishaga ariko nyuma yogusobanurirwa byinshi bitandukanye bijyanye nintego ya Musanze Award bemejeko byahuzwa maze hakaboneka umwanya wokongerwa mubihembo bigomba kuzatangwa mu mpera zukwezi kwa kabiri..

Musanze Award ije nyuma yuko mu Ntara y’uburengerazuba hateguwe Award{ibihembo} yitwa KIVU AWARD ahabikaba bikomeje kugaragaza umuvuduko abahanzi bo mu ntara bafite muguteza imbere ibihangano byabo mugihe bimwe mubihembo byateguwe mumugi wa kigali bigenda bisanaho bicika intege.

umwanzuro winama nuko abahanzi bagomba guhabwa ibihembo byishimwe kandi bemeje itegurwa ryumukino uzabahuza nabanyamakuru bimyidagaduro babarizwa mu karere ka musanze bose..

Murakoze gutanga igitekerezo cyanyu!