Eminem yasohoye album nshya itunguranye yise “Music to Be Murdered By” Yumve hano.

Eminem yasohoye album nshya itunguranye yise “Music to Be Murdered By” Yumve hano.

Umuraperi Eminem uzwiho ubuhanga muri muzika dore ko ari umwe mu bahanzi ba mbere bafite indirimbo zaguzwe cyane kurusha izindi mu mateka ya muzika ku Isi, yashyize hanze album yaje itunguranye nk’iyo yaherukaga gusohora mu mwaka wa 2018 yitwa “Kamikaze”.

Iyi album nshya ikaba yitwa “Music to Be Murdered By” ikaba igizwe n’indirimbo 20 aho yafatanyije n’abahanzi batandukanye nka Ed Sheeran, Skylar Grey, Nyakwigendera Juice WRLD uherutse kwitaba Imana mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2020 ndetse n’inshuti ye mu buto Royce da 5’9 babana muri Bad Meetz Evil.

Image result for Music to Be Murdered By jpg

Abantu ndetse n’ibitangazamakuru bakomeje kuvuga kuri zimwe mu ndirimbo ziri kuri iyi album bavuga ko yagarutse asubiza bamwe mu bahanzi bagiye bamushotora mu kizwi nka beef, aho umuntu yavuga nka Machine Gun Kelly wigeze kumukoraho beef ubundi Eminem akanga kumusubiza ndetse na Nick Cannon na Lord Jamar.

Murakoze gutanga igitekerezo cyanyu!