Riderman Niwe Mu Rapper uzahagarira Abandi mu gitaramo kizabera Bruxelle kuri 22/2/2019

RIDER MAN UZABA UHAGARARIYE HIPHOPYACU I BURAYI

Gatsinzi Emery numugabo wubatse ufite urugo akaba yaramenyekanye kurubyiniro nka RIDERMAN yabaye umuhanzi mwiza wahize abandi mu Rwanda mu mwaka wa 2013 aho yatwaye PGGSS S3 uyu mugabo mu mwaka wa 2019 yagaragaye mubitaramo byinshi bikomeye hano mu gihugu akaba yagaragaye kurutonde rwabahanzi bazaba bari gutaramira abanyarwanda baba i burayi mugihugu cy’ububirigi cyateguwe na company yitwa TEAM PRODUCTION.

NUMWE MUBAHANZI BAGARAGAYE MU GITARAMO NEYO YAKOREYE MU RWANDA CYO KWITA IZINA

Ubwo twaganiraga na KAREKEZI JUSTIN uhagarariye iyi company kukijyanye nakino gikorwa yatubwiyeko ibi byose basanzwe babikora bagamije guhuza abantu baba badaherukana cyane ko hariya kubonana nundi mu nyarwanda mugenzi wawe ko biba bigoranye ati rero biba aringombwa kugira ngo bongere bahure bahoberane bishimire ibyo bagezeho kandi banamenye abahanzi bagezweho mu Rwanda.

Riderman ntabwo ariwe muhanzi uzaba uri murikiriya gitaramo ahubwo aza hahurira nabandi batandukanye nka SOCIAL MULLA, MARINA NA DJ TOXXXYK ubwo twageragezaga kumubaza niba ntabandi bahanzi babanyarwanda babahariya i burayi bazaba bahari cyane abakora hiphop yatubwiyeko barikuganira nabandi benshi harimo itsinda rya KDKZ MUSIC rikora injyana ya Trap, ibi bitaramo bisanzwe byitabirwa nabahanzi bo muri africa bajya i burayi icyuyu mwaka kizaba kirimo abanyarwanda gusa kwinjira ni amayero 20 nukuvuga arenga ibihumbi cumi numunane byamanyarwanda 18000rwf.

SOCIAL MULLA NAWE AZABA AHABAYE
MARINA AZABA NAWE AHABAYE
DJ TOXXXYK AZABA AHARI NAWE AVANGA IMIZIKI DOREKO MUKWA 9 MURI 2019 YARAHERUTSEYO BAKAMWISHIMIRA
DJ PRINCESS FLOR USANZWE UBAYO NAWE AZABA AVANGA IMIZIKI

DJ TOXXXYK Agiye hariya ajyanye indirimbo aherutse guhurizamo aba Rapper bakizamuka babiri babanyarwa KIVUMVI LION KING ANGELL MUTONI ibibyose nibikweka ko hiphop irimo irakora nubwo benshi bayibona ukundi kandi buriwese abona ibintu ukwe ugasanga hariho abahabanya nukuri Karekezi Yatubwiyeko icyo we yagendeyeho arukuntu aba bahanzi bakunzwe mu gihugu no hanze yacyo.

Murakoze gutanga igitekerezo cyanyu!