Umuraperi MD wamamaye muri Hip-Hop Gospel agiye gushyira hanze indirimbo nshya yitwa “Urugendo”

Umuraperi MD wamamaye muri Hip-Hop Gospel agiye gushyira hanze indirimbo nshya yitwa “Urugendo”

MD ni umwe mu bahanzi nyarwanda bakora indirimbo zihimbaza Imana zizwi nka Gospel ariko we akaba afite umwihariko ko akora izi ndirimbo mu njyana ya Hip-Hop aho kuri ubu wavuga ko yamaze kwamamara cyane muri iyi njyana hano mu Rwanda kuko yagiye yitabira ibitaramo bitandukanye ndetse no gutsindira bimwe mu bihembo.

Image result for md rwanda gospel

Kuri ubu akaba avuga ko afite imishinga itandukanye muri uyu mwaka wa 2020 harimo igitaramo avuga ko ari gutegura cyazaba mu kwezi kwa Gatatu ndetse n’indirimbo azashyira hanze mu minsi iri imbere yise “Urugendo”.

Iyi ndirimbo MD akaba azaba ari kumwe na Babou Melo naho mu bijyanye no gutunganywa amajwi ikaba yarakozwe na Producer Vicky On The Beatz muri Auvis Record.
Abantu benshi bakaba bakomeje gutegerezanya amatsiko menshi iyi ndirimbo nkaho umuntu yavuga ku mbuga nkoranyambaga aho yasangije abamukurikira ifoto iyiranga.

Murakoze gutanga igitekerezo cyanyu!