Byinshi wamenya ku ndirimbo nshya yitwa “Rap de Luxo”

Byinshi wamenya ku ndirimbo nshya yitwa “Rap de Luxo”

Ubusanzwe izina “Rap de Luxo” ni izina ryitiriwe indirimbo y’umuraperi nyarwanda uba mu gihugu cya Mozambique, rikaba riri mu rurimi rw’Igiporotigale bisobanura “Rap ihenze” ikaba ari indirimbo yakozweho mu buryo bw’amajwi n’abaproducer babiri aribo Barick usanzwe ukorera mu nzu y’umuziki ya BMCG ndetse n’undi mu producer wo muri Mozambique witwa Master Flash.

Aha Saka Baka Bluez yari arikumwe na Boi Wax

Iyi ndirimbo ya Saka Baka Bluez akaba yarafatanyije n’abaraperi batandukanye nka Boi Wax, Kico Da Kivu ndetse n’itsinda ryamenyekanye cyane muri Mozambique ryitwa Bulla Musik, iyi ndirimbo kandi ikaba yaratangiye gukorwa mu kwezi kwa Gatatu k’umwaka washize wa 2019 gusa abakoze iyi ndirimbo bakaba barabanje gukora n’amashusho yayo aribyo byatumye isohoka muri uyu mwaka wa 2020 mu kwezi kwa Mutarama.

Ubusanzwe wavuga ko aba bose bakoranye iyi ndirimbo bafite aho bahurira bya hafi na producer Barick w’inaha mu Rwanda ariwe wavuga ko yagize uruhare runini mu gutunganya amajwi yayo, Nkaho twavuga nko kuri nyirayo Saka Baka Bluez yigeze gukorana cyane na label ya BMCG ihagarariwe na Barick ndetse siwe gusa kuko yaba ari Kico Da Kivu ukomoka muri Mozambique yakoranye imishinga myinshi na Barick kimwe na Bulla Musik ubu bo bamaze gusinya muri BMCUyu niwe G.

Uyu niwe Kico Da Kivu

Iyi ndirimbo uretse gutinda kujya hanze ni ndirimbo wavuga yasohotse ifite amashusho meza agezweho harimo amwe yafashwe hifashishijwe bimwe mu byuma bifata amashusho bigezweho harimo nka camera izwi ku izina rya drone ifata amashusho yo hejuru, ndetse bakaba baragiye no ku kirwa cyo muri iki gihugu cyiza cyitwa Ponta d’Or.

Murakoze gutanga igitekerezo cyanyu!