Pacson aratangaza ko agiye gushyira hanze urutonde rw’abo avuga ko bamugambaniye ndetse n’ibimenyetso.

Pacson aratangaza ko agiye gushyira hanze urutonde rw’abo avuga ko bamugambaniye ndetse n’ibimenyetso.

Uyu mwaka dutangiye wa 2020 mu ntangiriro zawo nibwo humvikanye amakuru avuga ko umuraperi Pacson yafunguwe nyuma yuko hari hashize igihe kirenga amezio 2 bivugwa ko yafunzwe acyekwaho kuba agurisha ikiyobyabwenge cya cocaine.

Pacson ubwo yaganiraga na bimwe mu bitangazamakuru bya hano mu Rwanda yavuze ko yababajwe cyane no kumva bamushinja cocaine (ikiyobyabwen­ge gikomeye) kandi we aziko ntabyo afata yajyanwe ahantu hatandukanye agaragaza ko ntabyo akoresha ndetse banamujyana i Butare kumupima maze basanga nta kiyobyabwenge cya cocaine akoresha.

Image result for pacson rwanda"


HIPHOP Yacu yifuje kumenya bamwe mubo avuga ko babiri inyuma atubwira ko mu gihe gito arabatamaza ariko yakomeje kuvuga ko uwari umuyobozi we KNC afite ikibazo kuko kwifata akamusabira kujyanwa iwawa bitakagombye kuba.

Don Pacson yavuze ko hari amazu y’itangazamakuru agera kuri 5 yamwambuye amafaranga ubwo yabakoreraga nk’umunyamakuru aho avuga ko buri gitangazamakuru kimurimo amafaranga asaga miliyoni 2 (miliyoni ebyiri) ubwo ni ukuvuga ko bamufitiye bose hamwe miliyoni icumi akaba aribo akeka ko aribo bashaka kumufungisha kuko mbere babanje kumushinja mugo bikanga.

Image result for pacson rwanda"

Pacson avugako bitarenze ukwezi kwa kabiri bose azabagaragaza kandi buri wese n’uruhare rwe.

Murakoze gutanga igitekerezo cyanyu!