The Ben yasuye Green P aho afungiye muri gereza ya Mageragere.

The Ben yasuye Green P aho afungiye muri gereza ya Mageragere.

Kuri uyu wa Mbere tariki 30 Ukuboza 2019 nibwo umuraperi Green P yagejejwe muri Gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere, uyu muperi wamamaye cyane mu njyana ya Hip-Hop nyarwanda aho yabarizwaga mu itsinda rya Tuff Gang naryo rizwi n’abatari bacye mu bakunda Hip-Hop.

Uyu muraperi ukurikiranyweho ibyaha byo gukoresha ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikora nkabyo, ibitangazamakuru bitandukanye byo mu Rwanda bikaba byari biherutse gutangaza amakuru yuko kuri uyu 31 Ukuboza 2019 yahawe umwanya muri gereza aririmba indirimbo ze zitandukanye zakunzwe zirimo ‘Muri Njye’, ‘Zunguza’ ndetse na ‘Kwicuma’ yahuriyemo na bagenzi be bahoranye muri Tuff Gangz ivuga ku buzima bwo muri gereza.

Green P ari kuririmbira muri gereza ya Mageragere

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 03 Mutarama 2020 mu masaha ya saa saba nibwo kuri gereza ya Mageragere hagaragaye umuhanzi The Ben wamamaye mu Rwanda ndestse na hamwe na hamwe mu bihugu byo hanze, ubusanzwe akaba ari mukuru wa Green P.
The Ben akaba yagaragaye ari kumwe n’abantu batatu barimo umubyeyi ukuze bisa nkaho ari umubyeyi wabo n’ubwo nta makuru dufite ko yaba ariwe mama wabo.

The Ben akaba yarakiriwe nk’abandi bantu basanzwe dore ko yakoresheje inzira zose zinyurwamo na buri wese ugiye gusura umuntu ufungiye muri iyi gereza ya Mageragere, gusa nyuma yaje kwoherezwa ahandi ngo abonane na murumuna we aho benshi batubwiye ko ari mu mwanya wa VIP.

Image result for the ben east african pary 2020"
The Ben mu gitaramo cya East African Party

The Ben akaba yaramaze igihe ari mu Rwanda aho yaje aje mu gitaramo cya East African Party cyabaye ku itariki ya 1 Mutarama 2020 dore ko ubusanzwe ibikorwa bye bya muzika atabikorera mu Rwanda.

Murakoze gutanga igitekerezo cyanyu!