King Lewis agiye kumurika album ye nshya yise “Papa Cyangwe”

King Lewis agiye kumurika album ye nshya yise “Papa Cyangwe”

King Lewis ugiye kumurika album ye ya mbere ku mugaragaro yadutangarije ko igihe azayimurikira ari kuri uyu wa Kane tariki ya 19/12/2019.

Mu kiganiro n’uyu muraperi yagize ati ” Yamamaye yamamaye kera cyane abamuzi kera bamwita Papa Cyangwe n’ibindi” akomeza agira ati: “Kigali iraza kumeneka kuko ibintu tugiye gukora nibyo mugomba kuzabwira abana banyu mu busaza bwanyu mukazavuga ko mwigeze kubona show y’umunyarwanda ihebuje, ntabwo bihenze buri wese twamutekerejeho ahubwo mwebwe muriteguye”.

Ibi ubwo yabidutangarizaga twumvise aribya bindi bisanzwe muri muzika ariko byabaye impamo ubwo twavuganaga n’uwo we yatubwiye ko ariwe umuhagarariye mu muziki ariwe Rocky Kirabiranye wamamaye mu gusobanura filimi, yemeje aya makuru ko King Lewis ahagarariye mu muziki ko agiye kumurika album ye ya mbere ndetse anavuga ko we ubu ashyigikiye injyana ya Hip-Hop.

Iki gitaramo cyamaze gukorerwa amafoto yo kucyamamaza kizabera i Karuruma kuri Harmony Place aho kwinjira ari amafaranga 1000RWF Ahanzwe naho VIP ni amafaranga 2000 RWF.
Iyi album ikaba igizwe n’indirimbo 15 harimo izo yagiye afatanya n’abahanzi batandukanye basanzwe bakora injyana ya Hip-Hop gusa cyane abahanzi bashya aho twavuga nka Bushali, Generous 44, Racine, B-Threy, Mukadaff ndetse n’abandi

Muri iki gitaramo hazaba harimo abahanzi batandukanye harimo Generous 44, Khalfan, Possible, High Vibes Gang, Benzo, Racine ndetse n’abandi.

Yanditswe na MUKIZA Emely | HIPHOP Yacu

Murakoze gutanga igitekerezo cyanyu!