Riderman agiye gushyira hanze indirimbo “KIMIRANTARE” afatanyije n’umuhanzikazi wo hanze y’u Rwanda.

Riderman agiye gushyira hanze indirimbo “KIMIRANTARE” afatanyije n’umuhanzikazi wo hanze y’u Rwanda.

Uyu muraperi nyarwanda akaba akomeje gusubiza byinshi mu byifuzo byakunzi be aho ari gukora cyane asohora indirimbo zitandukanye umusubirizo, uyu mugabo wubatse ufite urugo akagira umwana umwe w’umuhungu ndetse akaba anafite umugore babana bashakanye byemewe n’amategeko.

Uyu muraperi aganira na HIPHOP Yacu yemeje ko inkuru ari mpamo ko agiye gusohora indirimbo azaba ari kumwe n’umuhanzikazi utari uwo mu Rwanda yemeza kandi ko iyo ndirimbo iri hafi kujya hanze aho yavuze ko iyi ndirimbo izaba iri mu ndimi 3 arizo Ikinyarwanda, Igiswahilendetse n’Icyongereza.

Image result for Riderman"

Riderman avuga ko impamvu yatumye ahitamo gukora indirimbo mu ndimi 3 ari uko ashaka kwagura ibikorwa no hanze y’igihugu, abakurikiranira hafi uyu muraperi bakaba babonye amashusho y’integuza y’indirimbo ku rubuga rwa Instagram y’uyu muhanzi bemeje ko ari nziza kuko iryoheye buri umwe haba uwumva amajwi cyangwa urebye amashusho.

Image result for Riderman"

Ibi bikaba byari bidaheruka ko umuhanzi nyarwanda ukora Hip-Hop akorana indirimbo n’undi muhanzi wo hanze y’u Rwanda
Kimwe n’abandi baraperi Riderman nawe yashimye intambwe HIPHOP Yacu imaze gutera itanga amakuru ya Hip-Hop mu banyarwanda aho yagize ati: “biradufasha cyane iyo tubonye ko harI abantu bitaye kubyo dukora.”

Yanditswe na Mukiza Emely | HIPHOP Yacu

Murakoze gutanga igitekerezo cyanyu!