Adidas na Kanye West bakoze impinduka ku muyobozi mushya wa Yezzy Brand.

Adidas na Kanye West bakoze impinduka ku muyobozi mushya wa Yezzy Brand.

Kanye west na adidas bamaze kuvuga ko bagize impinduka bakora ku gicuruzwa cyabo gishya cya Yezzy kubwa Sole Collector, ngo hashize igihe kinini umuyobozi wa Adidas Jon Wexler atangajwe nkaho ariwe muyobozi wa Yeezy Line ariko ngo ntabwo yari yagatangajwe ku mugaragaro.
Hasigaye kurebwa niba Jon Wexler umwanya mushya yahawe icyo uzafasha mu hazaza ha Adidas Yeezy Line, ariko ngo bizaba ari ibyagaciro kubona hari impinduka zizaba mu rwego rwo guteza uruganda imbere.

Kanye West n’uruganda rwa Adidas muri uyu mwaka dusoza bakaba bagifitanye imishinga igiye itandukanye imwe izajya hanze mu mwaka wa 2019 nka Boost 350, Yeezy 500 High, Yeezy 700 V3 ndetse no mu mwaka utaha wa 2020 bazasohora Yeezy lineup nubwo ibihuha bikomeje kuvugwa ko igiye kuza hari igitegerejwe yitwa Yeezy Basketball Sneaker.

Yanditswe na MUKIZA Emely | HIPHOP Yacu

Murakoze gutanga igitekerezo cyanyu!