Kuri uyu wa Gatanu Ice Nova wo muri Green Ferry Music arashyira hanze album ye ya kabiri “UBUVANGANZO II”

Kuri uyu wa Gatanu Ice Nova wo muri Green Ferry Music arashyira hanze album ye ya kabiri “UBUVANGANZO II”

Umuraperi Ice Nova wo mu nzu y’umuziki yo mu Rwanda imaze kumenyekana cyane ya Green Ferry agiye gushyira hanze album ye ya kabiri yise “UBUVANGANZO II” nyuma y’indi ye ya mbere nayo yakunzwe cyane yitwaga “UBUVANGANZO”.

Iyi album ikaba iriho indirimbo 16 nk’uko bigaragara ku ifoto igaragaza indirimbo zizaba ziri kuri iyi album, Gusa abantu bbenshi bakaba bakomeje kwibaza byinshi kuri iyi album bibaza niba nta wundi muhanzi bakoranye kuri iyi album kuko nk’uko bigaragara nta wundi muhanzi bafatanyije nibura n’imwe mu ndirimbo zizaba ziriho.

Image
Urutonde rw’indirimbo zizaba ziri kuri album nshya ya Ice Nova.

Iyi album ikaba yarabanje gusohokaho indirimbo imwe yise “Abahungu” nayo ikomeje kurebwa n’abatari bacye kuko kuri YouTube ubu imaze kurebwa n’abagera mu bihumbi cumi na bitanu.

Ifoto twafashe kuri Twitter Green Ferry MUsic yatangaje igihe album izagira hanze.


Iyi album izajya hanze kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Ukuboza 2019, ikaba yaragizwemo uruhare mu buryo bwo gutunganya indirimbo ziriho na Producer Barick Music usanzwe ukorera mu nzu y’umuziki izwi ku izina rya BMCG ndetse na Producer Dr Nganji usanzwe ukorera muri Green Ferry Music.

Murakoze gutanga igitekerezo cyanyu!