“Itaranto” indirimbo igiye gusohoka izumvikanamo bamwe mu baraperi batandukanye bo mu Rwanda.

“Itaranto” indirimbo igiye gusohoka izumvikanamo bamwe mu baraperi batandukanye bo mu Rwanda.

Mu Rwanda uretse mu myaka yashize nibwo humvikanaga indirimbo zahurizwagamo bamwe mu bahanzi bakora Hip-Hop aho twavuga mu gihe cya Pacson aho yagiye ahuza bamwe mu baraperi bagakora indirimbo imwe bahuriramo, Ibi abantu benshi barabikundaga cyane kuko byatumaga abakunzi ba Hip-Hop bumvira hamwe abahanzi benshi.

Kuri ubu producer Laser Beats akaba yongeye gukora igikorwa twavuga ko ari icy’ ubutwari bitewe nuko abakunzi ba Hip-Hop bamaranye igihe amatsiko ndetse n’urukumbuzi rwo kumvira hamwe bamwe mu baraperi bakunda bakora indirimbo bahuriyemo, ubu akaba agiye gushyira hanze indirimbo yise “Itaranto” izahuriramo bamwe mu baraperi bakunzwe mu Rwanda.

Ubusanzwe Lazer Beats akaba akora indirimbo ibizwi nka music Producer muri studio ye aherutse gushinga yitwa Beam Records ari naho iyi ndirimbo igiye gusohoka iri gukorerwa.
Mu kiganiro yagiranye na HIPHOP Yacu akaba yagize ati: “Buriya rero njye nininja yanjye bita Samy Kenny nitwe twabitekereje ubundi noneho turavuga why not tutakongera kubikora tugahuza aba basore cyane ko nabo ahanini usanga babishaka”.

Iyi ndirimbo bise “Itaranto” rikaba ryakwibazwaho byinshi aho umuntu wese yakibaza uko iyi ndirimbo izaba imeze cyangwa muri macye kumenya icyo bashatse kuvuga bita iyi ndirimbo iri zina, Umunyamakuru wa HIPHOP Yacu yababajije Laser Beat icyo bashatse gusobanura bita iyi ndirimbo gutya, yahise amusubiza mu magambo ye ati: “abantu bagomba gushishikazwa no kumenya ibyaryo(Izina).”

Abahanzi bazaba bari muri iyi ndirimbo ni Alyn Sano(uririmba), Amag The Black, P FLA, Fireman, Green P, Prime, Youn Grace, Jay C na Cassandra aba bose bakaba basanzwe bakorana na Producer Laser Beats.

Yanditswe na MUKIZA Emely | HIPHOP Yacu

Murakoze gutanga igitekerezo cyanyu!