Shafty Ntwali niwe wegukanye igihembo cy’umuhanzi mwiza wa Hip-Hop muri Kivu Awards 2019.

Shafty Ntwali niwe wegukanye igihembo cy’umuhanzi mwiza wa Hip-Hop muri Kivu Awards 2019.

Mu Rwanda hari hamaze igihe batora abari mu marushanwa y’abahize abandi mu guteza imbere umuziki ndetse n’abakora umuziki bo mu turere dukora ku kiyaga cya Kivu aho gutora byakorerwaga kuri internet ku rubuga rwitwa www.isi.rw.

Muri iki gikorwa cyari kimaze igihe kitari gito kiba aho abakunzi b’abari mu marushanwa bahora batora abo bakunda muri ayo marushanwa dore ko byaje kwemezwa n’akanama nyemura mpaka katanze ibihembo kuri uyu wa Kuwa 30 Ugushyingo 2019 mu karere ka Rusizi mu ntara y’Uburengerazuba bw’ u Rwanda.

Image result for shafty ntwali

Kuri uwo munsi umuhanzi mwiza wa Hip-Hop mu mwaka wa 2019 igihembo kikaba cyahawe umuraperi Shafty Ntwali ufashwa n’inzu y’ umuziki yo mu karere ka Rubavu izwi nka Revolution Music.
Uyu muraperi Shafty Ntwali abantu benshi mu bakurikiranira hafi ibya muzika cyane cyane mu karere ka Rubavu bakaba bemeza ko iki gihembo yari agikwiriye kuko yakoze cyane aho wavuga ko yigaragaje mu buryo bushoboka muri uyu mwaka wa 2019.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook akaba yanditse agaragaza ko yishimira cyane intambwe ateye kandi ahamya ko ibyo agezeho yabiharaniye aho yagize ati: “Baba Raper Ndacyabayoboje inkoni Yicyuma” byumvikana neza ko yahamyaga ko iki gihembo cyari icye.

Ubusanzwe ibi bihembo bya KIVU AWARDS 2019 byateguwe n’abitwa KDKZ Music Band babarizwa ku mugabane w’ubulayi aho abahatanaga bagejwejweho ibikombe ndtese n’ibihembo byatanzwe na Rwandair ndetse n’igihembo cyatanzwe na Ally Soudy mu rwego rwo gushyigikira abahanzi bakizamuka.

Murakoze gutanga igitekerezo cyanyu!