Ni iki wakwigira kuri Johnson Kaya wahembwe muri KIVU Awards 2019 nk’uwafashije kumenyekanisha abahanzi.

Ni iki wakwigira kuri Johnson Kaya wahembwe muri KIVU Awards 2019 nk’uwafashije kumenyekanisha abahanzi.

Amazina ye ni Ndekezi Johnson akaba akunze kongeraho akandi kiyitiro ka Kaya, gusa akaba nta hantu atanga ubusobanuro ndetse naho iryo zina Kaya rikomoka, Gusa muri 2015 yigeze kugira studio recording yakora indirimbo yari iherereye i Kanombe mu mujyi wa Kigali yitwaga Kayaz Records.

Ubu Johnson Kaya akaba ari umunyamakuru mu biganiro by’imyidagaduro kuri imwe muri radiyo zikorera mu gihugu cya Congo yitwa VBR Fm ivugira ku murongo wa 98.5 Mhz ikaba ivugira i Goma ndetse akaba yandikira ikinyamakuru cy’imyidagaduro cyitwa Ibyamamare.com.

Johnson Kaya na madam we bitabiriye ibihembo bya KIVU Awards

Urugendo rw’uyu mugabo rwatangiye kera mu guhirimbanira guteza imbere umuziki nyarwanda dore ko ubwo yashingaga studio muri uwo mwaka wa 2015 gusa bishoboka ko wenda yaba yaratangiye mbere yaho gusa iyi studio yamenyekanye muri icyo gihe, iyi studio ikaba itaramaze kabiri kuko yaje kujya mu gihugu cya Mozambique.

Yamazeyo igihe kitari kinini aho yaje ahita atangira iby’itangazamakuru aho yahise ahera ku kinyamakuri Ikosora.rw aho yahakoranye imbaraga akora mu nkuru zitandukanye ariko yibanda cyane mu myidagaduro ndetse no gufasha bamwe mu bahanzi bashya, Nyuma yaje kwerekeza ku kinyamakuru cyandikirwa mu mujyi wa Gisenyi kitwa Akariho.rw ariho yahise yimurira ibikorwa bye ndetse nawe ajya gutura i Rubavu.

Nyuma yo gukora muri ibyo bitangazamakuru byose yaje kujya kuri radiyo Virunga Business Radio cyangwa se VBR Fm ikurikirwa n’abanyarwanda benshi cyane abatuye mu ntara y’Uburengerazuba bw’ u Rwanda aho agiraho ibiganiro bitambuka mu rurimi rw’ikinyarwanda.

Gusa si aho gusa wavuga yanyuze mu itangazamakuru dore ko hari amakuru avuga ko yabanje gukorera kimwe mu bitangazakuru mu Burundi mbere y’uko aza mu Rwanda.

Mu gice by’ u Rwanda mu turere dukora ku kiyaga cya Kivu hateguwe ibihembo byo guhemba abahanzi ndetse n’abandi bagira uruhare mu guteza imbere imyidagaduro aho harimo ibyiciro bitandukanye mu gutanga ibihembo byiswe KIVU Awards 2019.
Kuri iyi tariki ya 30-11-2019 nibwo mu karere ka Rusizi hari hateguwe igikorwa cyo gutanga ibihembo kubabyegukanye aho uyu Johnson Kaya yahembwe nk’uwamenyekanishije umuziki ndetse n’ibindi bikorwa bifitanye isano n’imyidagaduro mu mwaka wa 2019.

Icyo umuntu yavuga buri wese yakwigira kuri uyu mugabo ni ukudacika intege mubyo ukora byose nubwo byaba bitari kubyara ibihambaye cyane ahubwo ni ugushyiramo imbaraga ndetse no kwihangana ugaharanira icyo ushaka, aribyo twavuga byafashije Johnson Kaya kugera ku gihembo cye cya mbere ahawe ashimirwa ku mihate n’imbaraga yashyize mubyo yaharaniye harimo no gukunda umurimo ukora utitaye kubacantege ndetse no kugira intego biri mu byatuma umuntu atera imbere kabone niyo byanyura mu nzira zinzitane.

Mu magambo ya Johnson Ndekezi kuri Kivu Awards 2019 yagize ati :
” Ndashimira Imana mbere na mbere nkanashimira umuryango wanjye , ababyeyi ndetse n’umufasha wanjye, ndashimira Nac Anaclet wamfashije cyane, Ishimwe Believer, Thomas Kubuya nyiri VBR FM , Abahanzi ndetse n’abanyamamuru bagenzi banjye baba abantanze mu mwuga nabansanzemo hari byinshi mbigiraho by’umwihariko abateguye Kivu Awards ntibazacike intege ibyiza biri imbere”

Murakoze gutanga igitekerezo cyanyu!