Izina n’igihe album nshya ya Ice Nova izasohokera byamenyekanye.

Izina n’igihe album nshya ya Ice Nova izasohokera byamenyekanye.

Ice Nova ni umwe mu bahanzi bo mu nzu y’umuziki imaze kumenyekana mu Rwanda kubera imbaraga z’ababa muri iyi nzu yitwa Green Ferry Music, akaba ubusanzwe afite album ye ya mbere yise “Ubuvanganzo” yagiye hanze mu mwaka ushize wa 2018.
Iyo album ye ya mbere ikaba iri muzamufashije kumenyekana uretse ko hari n’izindi ndirimbo yagiye agaragaramo afatanyije n’abandi bahanzi batandukanye nazo zagiye zimenyekana mu buryo butandukanye.

Mu nkuru duheruka kwandika kuri Ice Nova nuko hari amakuru twari dufite yavugaga ko hari album ya kabiri uyu muraperi agiye gushyira hanze aho byatangajwe bwa mbere na Producer Barick Music wo muri BMCG aho yatangarije radiyo Isango Star ko hari indirimbo yakoze zizasohoka kuri album ya Ice Nova gusa icyo gihe akaba ataratangaje igihe izasohokera ndetse n’izina ryayo.

Iyi album yamaze gusohokaho indirimbo yitwa “Abahungu” ubuyobozi bwa Green Ferry Music bubinyujije kuri Twitter bakaba bashyize hanze ifoto iranga iyi album ndetse banatangaza ko iyi album izajya hanze kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13-12-2019 naho izina ikaba izaba yitwa “Ubuvanganzo II”.

Murakoze gutanga igitekerezo cyanyu!