Lil Uzi Vert yasobanuye impamvu atakigendana na 21 Savage ndetse na Nicki Minaj.

Lil Uzi Vert yasobanuye impamvu atakigendana na 21 Savage ndetse na Nicki Minaj.

Lil Uzi Verte ni umwe mu byamamare byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri trap, uyu yamenyekanye mu myaka micye ishize akaba avuka mu gace ka Philadeliphia yatangaje impamvu atakigendana n’inshuti ze magara zirimo 21 Savage ndetse n’umuraperikazi Nicki Minaj.

Abantu bazi uyu muraperi bakaba bazi neza ko aba bahanzi bari inshuti cyane aho ku mafoto no mu bitaramo bitandukanye bakundaga kugaragara bari kumwe gusa kuri ubu abantu baka bari bakomeje kwibaza kucyatumye batakigendana nk’uko byari bimeze dore ko we avuga ko ari abavandimwe bakuranye.

Image result for lil uzi vert nicki minaj


Akaba yavuze kandi ku mubano we na Producer Maaly Raw ndetse na Forze, uyu mu rapper yagize ati : “mwese muzi ko natandukanye n’abavandimwe twakuranye, Oya ntimugafate ibintu uko bitari ndacyari kumwe nabo kandi dufitanye imishinga myinshi naho ibyo gushwana byo ntabirimo”

Ubwo yatangazaga ibi ku mbugankoranya mbaga umukunzi we muri muzika yamubajije impamvu batakimubonana na Nicki Minaj, Maze Lil Uzi Verte amusubiza agira ati: ” nick yarashyingiwe arikwita ku muryango rero ni ukumwubahira uko ari”
Naho abajijwe ku mpamvu atakigendana na 21 Savage nk’uko byahoze maze yaje gusubiza ko atigeze agendana nawe cyane ahubwo impamvu nuko yabaga ari kumwe na mubyara we bityo ibyo bikabagira inshuti ariko yongereyeho ko bavugana cyane kuri telefoni.

Image result for lil uzi vert 21 savage


Naho ibye na Producer Maaly Raw ibyo twabivugaho nuko mu minsi ishize bari mu ntambara kuri Twitter aho Lil Uzi Verte yagereranyije producer we wo hambere Maaly Raw nk’inzoka maze hakabamo guterana amagambo bikabije.

Yanditswe na Mukiza Emely | HIPHOP Yacu

Murakoze gutanga igitekerezo cyanyu!