Bidasubirwaho umuraperi DaBaby yamaze gusinya muri Universal Music.

Bidasubirwaho umuraperi DaBaby yamaze gusinya muri Universal Music.

Jonathan Lyndale Kirk wavutse mu kwezi kwa 12 ku itariki ya 21, 1991 uzwi muri muzika nka DaBaby wahoze wiyita Baby Jesus akaba umunyamerika w’umuraperi ndetse n’umwanditsi w’indirimbo akaba avuka muri Charlotte, mu majyarugu ya Carolina yamenyekanye ku ndirimbo ye yise “Suge” yari kuri album yise Baby on Baby yakoze muri uyu mwaka wa 2019 yaje guhirwa nayo dore ko yaje ku mwanya wa larindwi muri Billboard Hot 100.

Abinyujije k’urukuta rwe rwa instagram uyu mugabo umaze kwigarurira imitima y’abakunzi ba Hip-Hop yagize ati: “Nejejwe no gutangira urugendo rushya mu nzu ya UMPG ndizera ko nidufatanya urwego rwanjye ruzazamuka kandi nzabasha kugera ku bindi birenze ibya kano kanya.”

Image result for dababy universal music

Uyu muraperi DaBaby akaba akurikirwa na miliyoni zirindwi kuri instagram ni ukuvuga kimwe cya kabiri kirenga cy’abatuye u Rwanda abantu benshi bakaba bemeza ko ari umuhanga muri Trap ndetse akaba azwiho kwambara ishaneti yanditseho “Billionaire”

Iyi nkuru kandi ikaba yemejwe n’umuyobozi wa UMPG hamwe n’itsinda A&R hakiyongeraho na Interscope Record, Uyu muyobozi w’iki kigo akaba azwiho gukorana no kuzamura abaraperi bakomeye yitwa Jody Gerson nawe yabivuze mu magambo ye ati: “Biriya ni mu buryo bwo gukomeza umubano wakadasohoka dufitanye na DaBaby ndetse na South Coast Music Group rero ndizera ntagushidikanya ko tuzagera kuri byinshi”

HIPHOP Yacu nk’uko mubimenyereye ko duhora ku isonga mu kubaha amakuru mashya avugwa muri Hip-Hop iyi nkuru nayo n’imwe muzo ugiye gukenera kuko uyu DaBaby n’ubwo ataramamara hano mu Rwanda abenshi bemeza ko ari itabaza ry’ahazaza muri Hip-Hop.

Yanditswe na Mukiza Emely | HIPHOP Yacu

Murakoze gutanga igitekerezo cyanyu!