A-Z Music badutangarije byinshi ku gikorwa bateguye cyo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko.

A-Z Music badutangarije byinshi ku gikorwa bateguye cyo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko.

A-Z ni inzu itunganya umuziki kuburyo bw’amajwi na mashusho iherereye i Musanze ikaba ifite abahanzi 5 bakorana mu buryo bw’amasezerano ndetse n’abandi bakorana n’iyi nzu mu buryo butari amasezerano yo kubakurikiranira ibihangano.


Day Maker,Jazzy,Trezy na Paccy aba bose twavuga ko bakizamuka kuko bataramenyekana mu buryo bwo hejuru, Mu kiganiro na producer MAD BNS washinze iyi nzu y’umuziki akaba yatuganirije byinshi bitandukanye bijyanye n’ibitaramo bizenguruka amashuri yo mu ntara y’Amajyaruguru.

MAD B.N.S ubwo yabazwaga impamvu yaba yarabateye guhitamo gukora igikorwa kirwanya ibiyobyabwenge yagize ati : ” Muri iyi minsi turugarijwe ni ngombwa ko buri wese n’uruhare rwe yadufasha tukubaka u Rwanda twifuza rutarangwa n’ibiyobyabwenge.”
Akomeza avuga ko nko muri muzika hari benshi bagiye bafatwa bakoresha ibiyobyabwenge kandi bamwe bari bafite aho bamaze kugera mu bikorwa bya muzika ndetse kuri ubu bakaba bafunzwe nta kintu bari gukora, iyo nayo ikaba ariyo mpamvu ngo bahagurukiye hamwe nk’abakora umuziki ngo barwanye ibiyobyabwenge byibasiye cyane cyane urubyiruko.

HIPHOP Yacu ikaba yaganiriye n’umwe mu bahanzi babarizwa muri iyi nzu bakora Hip-Hop ngo agire icyo we avuga kuri iki gikorwa maze Day Maker avuga ko abona bimaze kugira isomo bitanga agira ati: ” buriya mbabwije ukuri benshi mu rubyiruko bazi ko ngo umuraperi aba ari umuntu unywa urumogi ariko siko biri kuko nka label yacu umuntu unywa igisindisha ni unywa inzoga zisanzwe zemewe mu Rwanda naho abandi ni fanta n’imitobe ubwo rero iyo hari nk’umunyeshuri wagufataga gutyo akakubona muri kumwe ko ntabyo ukoresha biramufasha cyane agahinduka”

Sibyo gusa ahubwo twashatse kumenya uruhare leta ibigiramo producer BNS yagize ati” Turashimira umuyobozi w’urubyoruko kuko abayakoze buri kimwe ndetse na karere karadufashije, abayobozi b’ibigo by’amashuri twanyuzemo nka Ecole des Science de Musanze Sunrise n’ibindi bitandukanye kuko baritanze ahantu hose twajyaga tukahasanga anti-drug club bakadufasha ibintu bikagenda neza”.

Abajijwe ku kijyanye nuko umuraperi we afashwa mu kubyaza umusaruro igihangano cye yavuze ko indirimbo zabo zitaratangira kwinjiza kuburyo byabatunga yungamo ariko ko Hip-Hop iyo uyishyizeho umutima nayo igutunga.”

Mu kiganiro kitari gito twagiranye yasoje ashimira uhagarariye abahanzi i Musanze, itangazamakuru ryose ati: “ariko byumwihariko Energy Radio na HIPHOP Yacu dushima uburyo mudufasha mu iterambere rya muzika mutitaye ngo turi bande biduha umuhati wo gukora neza”

Yanditswe na Mukiza Emely | HIPHOP Yacu

Murakoze gutanga igitekerezo cyanyu!