Umuraperi Machine Gun Kelly yatangaje ko yakuriye muri Afrika mu gihugu cya Kenya.

Umuraperi Machine Gun Kelly yatangaje ko yakuriye muri Afrika mu gihugu cya Kenya.

Umuraperi w’umunyamerika Colson Baker uzwi ku izina rya Machine Gun Kelly (MGK) yahishuye ko yakuriye muri Afrika mu gihugu cya Kenya, Uyu muraperi ukomeye ku isi ya muzika cyane mu bantu bakunda injyana ya Hip-Hop baramuzi cyane.

Mu kiganiro na GQ yari yatumiwemo mu mwanya iki gitangamakuru gifata bamwe mu bahanzi ngo bahishure ibyo internet iba ibavugaho ngo niba haribyo bavugwaho bitandukanye n’ukuri ngo umuhanzi ubwe abe yatangaza iby’ukuri bitandukanye n’ibiri kuri internet. Muri uwo mwanya rero nibwo yasuye urubuga rwa Wikipedia aho ruvuga ko yakuze ajya hirya no hino aho ruvuga ko yabaye mu gihugu cya Misiri (Egypt) ndetse no mu Budage.

Image result for machine gun kelly kenya

Uyu muraperi afungura paji imuvugwaho kuri Wikipedia yasomye ati: “Baker ariwe Machine Gun Kelly n’umuryango we bazengurutse mu bice bitandukanye ku isi aho batuye mu Misiri ndetse no mu Budage” Aha
Mu gusubiza uyu muraperi akaba yavuze ko aribyo ko yabaye mu gihugu cya Misiri ariko nyuma yo kwerekeza mu Budage we n’umuryango we bagiye gutura muri Kenya nyuma babona kujya mu gihugu cy’Ubudage aho bahabaye igihe gito maze we n’umuryango we bakabona kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho avuga ko yavugaga ururimi rw’icyarabu.

Muri iki kiganiro cy’iminota 6 avuga ko harubwo yajya ku mbuga nkoranyambaga zizwi ku isi ubundi agafata umwanya wo gusubiza ibibazo byamuvugagaho ukundi gutandukanye n’ukuri maze agasobanurira abakoresha izo mbuga iby’ukuri.

Murakoze gutanga igitekerezo cyanyu!