Ni uruhe ruhare rw’abatunganya indirimbo bazwi nk’abaproducer mu iterambere rya Hip-Hop.

Ni uruhe ruhare rw’abatunganya indirimbo bazwi nk’abaproducer mu iterambere rya Hip-Hop.

Producer ni umwe mu bantu batunganya indirimbo z’abahanzi mu buryo bw’amajwi abo mu rurimi rw’abaturanyi i Burundi bita “Abahinyanyuzi” gusa nta nyito twabashije kubona mu kinyarwanda gusa bamaze kumenyekana mu Rwanda, Producer rero niwe uba uri mu ruganda rusohora indirimbo cyangwa studio mu yandi magambo agafata amjwi akayatunganya akabona kwemeza ko indirimbo yarangiye ikabona kujya hanze.
Gusa sibyo bose bakora kuko hari nizindi nshingano zikorwa n’abandi nabo bita ko ari baproducer mu byiciro bigiye bitandukanye ariko muri iyi nkuru turibanda cyane kuri bamwe batunganya indirimbo z’abahnazi mu buryo bw’amajwi.

Image result for music producer

ubusanzwe Producer ufite izina rikomeye atuma umuhanzi abona icyitwa indirect promotion ni ukuvuga ko umuhanzi abona uburyo ibikorwa bye bimenyekana atabigizemo uruhare bitewe n’uburyo uwo mu producer asanzwe aziho gukora neza iyo umu DJ ucuranga indirimbo z’abahanzi cyangwa umunyamakuru yumvise ariwe wakoze iyo ndirimbo ahita ayikina bityo umuraperi akaba yahita amenyekana ari nayo mpamvu usanga bamwe mu bahanzi b’ino mu Rwanda bifuza bamwe mu baproducer baba barubatse izina bamwe ntibatinye gushora akayabo bajya no mu bihugu byo hanze.

Akandi kantu wamenya kuri iyi ngingo nuko buruya producer ariwe mwarimu wa mbere ku muraperi kuko niwe umukosora akanamwereka uburyo bwiza bwo gukoramo ibintu kandi bibagirira akamaro bombi kuko nka Metroboomin wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yafashije itsinda rya Migos nawe bimufasha kwegukana ibihembo bikomeye.

Image result for music producer Metroboomin
Producer Metroboomin wa Migos
Image result for music producer Metroboomin
Aha yari yakiriye igihembo

Ntabwo nakubwira uruhare rwaba producer ngo nirengagize kandi ko producer ariwe ufasha umuraperi nanone kumenya icyo bita genre ashoboye, ubusanzwe Hip-Hop igira genre zitandukanye nka Trap, New School, Old School ndetse n’izindi zitandukanye gusa izo tuvuze nizo zamamaye mu Rwanda ababagabo badakunda kuboneka bitewe nakazi kenshi baba bafite nibo bamenya gene umuraperi yashobora bitewe nuko bamwumva.

Ahanini buriya rero buri mu producer aba afite abantu bo mu bitangazamakuru bamufasha kwamamaza ibikorwa yakoze aha twavuga ko umuhanzi uwo ariwe wese wakoranye nawe abyungukiramo kuko bituma amenyekana ahantu hanini.

Image result for music producer

Uretse kwijijisha kandi ntawe utazi ukuntu aba producer bafasha abaraperi mu kubaha imikorere ihamye aha ndavuga mu gukora amazu y’umuziki ibizwi nka studio label no guhitamo abaraperi beza bo gukorana nabo aha twavugako label hafi ya zose zo mu Rwanda zikorwa naba producer urugero: BMCG yakozwe na Producer Barick Music, Green Ferry Music yagizwemo uruhare na Producer Nganji, KINA Music yakozwe na Producer ISHIMWE Clement ndetse n’izindi.
Hari nk’ingero za bamwe mu bahanzi bagiye bungukira ku mishinga yagiye itekerezwa n’abaproducer bashinze label nka Angell Mutoni, DMS, MC Mahoni Boni, Bushali, B Threy Ice Nova, Maktain ndetse n’abandi..

Yanditswe na Mukiza Emely | HIPHOP Yacu

Murakoze gutanga igitekerezo cyanyu!