Bamwe mu bakunzi b’injyana ya Hip-Hop barashinja Jay Polly na P Fla kuva muri iyi njyana bagakora izindi njyana.

Bamwe mu bakunzi b’injyana ya Hip-Hop barashinja Jay Polly na P Fla kuva muri iyi njyana bagakora izindi njyana.

Nyuma y’igihe kinini P FLA atumvikana n’abo bahoranye mu itsinda ryitwa Tuff Gangs kuri ubu risa nkaho ritagihari dore ko rimaze imyaka myinshi nta bikorwa rikora muri muzika ndetse hanavugwamo ukutumvikana, haherutse gutangazwa amakuru avuga ko baba bagiye kongera kwihuriza hamwe nk’uko bitangazwa na bimwe mu bitangamakuru bikorera ku butaka bw’ u Rwanda.

Uku kwihuza kwabo bamwe bavuga ko ari inzozi dore ko byabananiye ubwo bari bagifite amazina akomeye ndetse n’igikundiro kuruta ubu muri Hip-Hop hamaze kugaragara amaraso mashya bije nyuma yuko abantu benshi bakunda Hip-Hop bakomeje gutangaza ko umuraperi Jay Polly yatandukiriye injyana atagikora indirimbo nk’izo mu gihe cyo hambere zirimo ubutumwa bw’umwimerere ndetse no kudakora injyana ya Hip-Hop ahubwo akaba yibereye mu njyana zibyinitse za Afro-Beat ndetse na mugenzi we P FLA bamwe bafataga nk’usigaranye ikamba ry’iyi njyana ngo nawe akaba aruko.

Related image

Mu kiganiro n’ikinyamakuru gikorera kuri YouTube cyitwa X Large cyagiranye n’umuhanzi Jay Polly yabajijwe iby’iki kibazo cyo kuba abantu bakomeje kumushinja kudakora Hip-Hop ndetse banamubaza ku bijyanye na album yatangaje ubwo yavaga muri gereza yagize icyo abitangazaho.
Umunyamakuru yaramubajije ati: “Ukiva muri gereza watubwiye ko ugiye gukora album ariko kandi unatubwira izina ryayo ry’umvikanaga ko yagombaga kuba ari old school yo hambere unaduha indirimbo Umusaraba wa Joshua yari muri iyo style ariko wagiye kubivanga uba ushyize iki Afro beat.”
Umuhanzi Jay Polly bisa nkaho byagoye gusubiza iki kibazo akaba yaragize ati: “Twe turi abakozi ba rubanda so, dutanga ibyo abantu bashaka ntabwo tureba kukuba ari ibiki gusa ntabwo natatiye hip hop ahubwo ni afro hip hop rero ntimugafate ibintu ukobitari” Uko niko Jay Polly atangaza avuga ko ibyo akora aba abikorera rubanda ndetse anavuga ko arimo gukora Afro-Hip Hop.

Image result for jay polly p fla

Tugarutse nanone kuri mugenzi we P FLA, yigeze gutumirwa kuri radio ikorera i Kigali mu kiganiro gikorwa n’umunyamakuru mu myidagaduro Phil Peter aho uyu muhanzi yari yagiye kumurika indirimbo ye nshya yise “Njye nawe” umufana yaramubajije ati: ” PFLA nakumenye nk’umuheza nguni utumva ibya Afro beat ndetse wanashinjaga abaraperi gutandukira bakayoboka Afro ariko kandi nawe numvise iyi ndirimbo ari Afro beat.” Aja uyu mukunzi w’uyu muhanzio yavugaga kuri iyo ndirimbo nshya ya P FLA ko yumvise ari Afro-Beat kandi uyu muhanzi akaba yarumviswe kenshi avuga ko hari abahanzi batandukiriye injyana ya Hip-Hop ndetse akumvikana kenshi avuga ko we atazava muri iy njyana.


P FLA mu kwiregura yavuze ko yari amaze iminsi ashyira hanze indirimbo za Hip-Hop y’umwimerere aho yatanze ingero z’indirimbo nka Umusaza P FLA, Story Yanjye ndetse na Mama Mwiza. Gusa ibi ntibikuraho ko umukunzi we yari yumvise ko indirimbo “Njye Nawe” ko atari Hip-Hop.

Jay Polly uvugwaho kudakora indirimbo ziri mu njyana ya Hip-Hop akaba atari ubwa mbere abivuzweho dore ko na bamwe mu bahanzi bagenzi we bamwe na bamwe bakomeje kubivugaho ndetse na P FLA ubwe akaba yarigeze kubitangaza, akaba ubu ari kumvikana mu ndirimbo igezweho muri amwe mu ma radiyo akorera mu Rwanda mu ndirimbo yitwa “Nari High” iri muri Afro-Beat. Gusa ubusanzwe iyo indirimbo iri muyindi njyana ariko harimo ukora Hip-Hop usanga akenshi mu gice cye asaba ko bahindura bagashyiramo Hip-Hop aho twafata nk’urugero rw’indirimbo “We are The World” yakorewe Haiti aho mu mwanya wa nyuma bahinduye injyana hagiye kuririmbamo abaraperi bagakorera mu gice cya Hip-Hop.

Yanditswe na Mukiza Emely | HIPHOP Yacu

Murakoze gutanga igitekerezo cyanyu!