Kanye West na Dr. Dre batangaje ko bari gukora album bazahuriramo yitwa ‘Jesus Is King Part II’

Kanye West na Dr. Dre batangaje ko bari gukora album bazahuriramo yitwa ‘Jesus Is King Part II’

Ni nyuma yaho umuraperi Kanye West ashyiriye hanze album yitwa ‘Jesus Is King’ iri muri album zategerejwe n’abantu benshi kubera izina ryayo kandi ikindi ni album uyu muraperi yahinduriye kenshi amatariki y’igihe yari kuzagira hanze ariko nyuma yaje kuyisohora yumvwa n’abantu benshi.

Kanye West ukomeje gutangaza ko yakijijwe ubu asigaye akora indirimbo zihimbaza Imana izizwi nka Gospel akaba aherutse gutangaza ko agiye gukora igice cy’iyo album aho yatangaje ko azafatanya na Dr Dre nawe wavuga ko afite amateka mu njyana ya Hip-Hop dore ko ari producer w’abahanzi benshi bubatse izina muri muzika.

Image result for kanye west dr dre

Abantu rero benshi bakaba bakomeje kwibaza byinshi kuri iyi album aho bamwe bavuga ko ari mu buryo bwo kugira ngo Kanye West yigarurire imitima ya benshi dore ko nubwo avuga ko ubu atazongera gukora indi ndirimbo itari ihimbaza Imana ndetse n’umugore we Kim Kardashian agatangaza ko bamaze kwakira agakiza,bamwe mu bantu benshi bakaba batabyizera ahubwo bavuga ko ari mu buryo bwo kwiyamamaza.

Gusa uko byagenda kose abantu benshi nabo bategereje kumva iyi album uburyo izaba imezemo dore ko ubu ku bitangazamakuru byinshi biri gutangaza aya makuru, ubu bakaba bataratangaza igihe iyi album izasohokera ariko Kanye West we atangaza ko ubu ariyo bari gukoraho, kandi abantu bumvise album ya mbere bafite amatsiko yo kumva iya kabiri noneho aza afatanyije na Dr Dre.

Murakoze gutanga igitekerezo cyanyu!