Indirimbo 10 za Hip-Hop zikunzwe kurusha izindi ku Isi mu mwaka wa 2019

Indirimbo 10 za Hip-Hop zikunzwe kurusha izindi ku Isi mu mwaka wa 2019

Mu myaka ya 2010 injyana ya Hip-Hop yagiye izamuka cyane ndetse ari nako ikundwa n’abantu batari bacye aho twavuga ko aricyo gihe abantu batangiye kuyikunda ari benshi gusa nubwo byari bimeze gutyo ninako injyana zitandukanye harimo nka Pop ariyo yari ikunzwe cyane ku isi aho wasangaga hari nk’ibihembo byabaga bihatanirwa n’abahanzi bakora Hip-Hop n’abakora Pop wasangaga bitwarwa cyane n’abakora Pop.

Gusa uko imyaka yagiye iza ari nako mu muziki hiyongeramo abandi bahanzi babahang amuri Hip-Hop bagiye bazamura ibendera rya Hip-Hop ibyo bifasha iyi njyana gukundwa n’abatari bacye ku isi aho umuntu avuze ko iyi njyana iri muzambere zikunzwe ku isi ubu ataba abeshye.
Uyu munsi rero HIPHOP Yacu yifashishije bimwe mu bitangazamakuru bitandukanye tukaba twabateguriye urutonde rw’indirimbo 10 zikunzwe kurusha izindi muri Hip-Hop muri uyu mwaka dusoza wa 2019.

MTOMB By Earl Sweatshirt (ft Liv.e)
Iyi ndirimbo ya Earl Sweatshirt ni indirimbo yakunzwe n’abatari bacye kubera ubuhanga ikoranye aho wavuga ko ari indirimbo utahaga kumva kandi yafashije aba bahanzi kugera ku rundi rwego rusumbye urwo yari ariho.

Time Flies by RICO NASTY
Iyi ndirimbo y’uyu mukobwa uherutse kwandagaza Blueface na YBN muri cypher ya Freshman akabemeza ku rwego rwo hejuru, ndetse kandi bivugwa ko abandi baraperikazi nka Cardi B na Nicki Minaj kuri ubu badatekanye kubera ubuhanga babonanye uyu muraperikazi mugenzi wabo.
Iyi ni ndirimbo yuyu mukobwa wabuZe uwamuhagarika aherutse kwemeza uwo bita blueface na ybn muri cypher ya freshman 2019 kuruhu bivugwako abakobwa nka card b na nick minaji baaigaye bamutinya ko bahurira nawe muri studio.

The London by Young Thug
Young Thug nawe ari mubaraperi bashya mu kibuga cya Hip-Hop aho ubu umuntu yavuga ko amaze kubaka izin aku rwego rwo hejuru muri muzika muri rusange, rero agikora iyi ndirimbo abantu benshi bakaba barayikunze cyane dore ko bamwe bavuga ko yicaje umuraperi J Cole kuri ubu usa nkuhugiye ku bikorwa bya Label ye nshya yitwa Dreamville Records ndetse akicaza na Travis Scot nawe utoroshye.

PUPPET BY PUSHA T ( Succession remix)
Uyu muraperi ubarizwa mu nzu y’umuziki ya Kanye West yitwa G.O.O.D Music akaba yarakoze iyi ndirimbo ayikomoye ku kiganiro kinyura kuri televiziyo cyitwa “Succession” akaba yarayikoze kugira ngo umuryango we uyumve ndetse iyi ndirimbo ikab itarumviswe n’umuryango we gusa kuko yahise yamamara cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse no ku isi muri rusange.

I got you by Chance The Rapper (Always and Forever)
Iyi ndirimbo y’uyu muraperi nawe ukomeje kwereka isi ko ashoboye akaba kandi yarabonye ibihembo bitandukanye kuva aho yigaragaje mu mwaka wa 2017 ndetse ubu akaba yibitseho ibihembo byinshi harimo nk’icyo yahawe muri BET Awards nk’umuraperi ukizamuka.
Iyi ndirimbo rero iri mu ndirimbo ziri kumwongerera abakunzi benshi kuko iri mu ndirimbo 10 za mbere mu zikunzwe n’abantu benshi ku isi.

Crown BY STROMZY
Iyi ni indimbo iri muzakunzwe cyane dore ko wavuga ko yafashije Hip-Hop guhirika izindi njyana harimo na Pop, iyi ndirimbo benshi bavuga ko ibatera kuzenga amarira mu maso bitewe n’amagambo yayo ndetse bikiyongeraho no mu buryo ikozwemo mu bicurangisho aho wavuga ko rwose ari indirimbo nziza mu ndirimbo zasohotse uyu mwaka.

Old Town Road by Lil Nas X ft Billy Ray
Iyi ndirimbo iri muzakoze ibitangaza muri muzika dore ko yamaze igihe ku myanya ya mbere mu ndirimbo zikunzwe n’abatari bacye baba ari abakunzi ba Hip-Hop ndetse n’abizindi njyana muri rusange, ikindi nuko iyi iri mu ndirimbo zafashije Lil Nas X kumenyekana ku isi ndetse yanagiye ihabwa ibihembo bitandukanye.

How to Build a Relationship by Flume ft. JPEGMAFIA
Iyi ni indirimbo igisohoka yahise igirwa indirimbo nziza nshya Pitchfork aho abantu benshi bahise bafata umwanzuro wo kujya bumva abahanzi bakiri bashya ndetse n’indirimbo zabo kuko byagaragaye ko nabo baba ari abahanga bihishe kandi ikindi n’uko uyu muraperi yatangarije ikinyamakuru LA TIMES ko ashaka kuba urugero rw’abaraperi bashya.

Juice by Lizzo
Abaraperikazi bashya nabo bari mubari kwigaragaza cyane muri iyi myaka aho twavuga ko uyu Lizzo nawe ari mubari gukora cyane dore ko iyi ndirimbo yahawe ibihembo byo kugira amashusho meza kurusha izindi mu bihembo bizwi nka Soul Train Awards kandi ikindi nuko yaje mu myanya ya hafi ku rutonde rwa Billboard.

Ricky by Denzel Curry
Uyu muraperi Denzel Curry akaba ari mubaraperi batoroshye nta gato muri Trap dore ko yigeze kubigaragaza ubwo yemezaga abaraperi bagenzi be nka Kodak Black na 21 Savage ndetse n’abandi muri Cypher ya Freshman, Iyi ndirimbo rero iri mu ndirimbo ze zakunzwe muri uyu mwaka wa 2019 aho abantu benshi bakunze amashusho yayo cyane.

Earthquake by Tyler Da Creator
Iyi nayo ni indirimbo wavuga ko yongereye abakunzi ba Hip-Hop dore ko ii mu ndirimbo zakunzwe ku kigero cyo hejuru aho wavuga ko yahiriye uyu muraperi nawe umeze neza muri iyi minsi kubera ibikorwa bye bikomeje kugera ku yindi ntera.

CON ALTURA – ROSALIA , J Balvin ft El Guincho
Iyi ndirimbo iri mu ndirimbo z’Abanyesipanye bari kwigaragaza cyane muri iyi myaka ikaba yarageze ku rwego rwo hejuru mu ndirimbo za Hip-Hop zikunzwe kurusha izindi, ikaba yarashyzeho itafari muri Hip-Hop nkuko bamwe babyemeza.

Yanditswe na Mukiza Emely | HIPHOP Yacu

Murakoze gutanga igitekerezo cyanyu!