Dore imwe mu myitwarire igomba kuranga umuraperi mwiza.

Dore imwe mu myitwarire igomba kuranga umuraperi mwiza.

Mu myaka yo hambere abantu benshi barimo abo muri Afrika batekerezaga ko umuntu ukora Hip-Hop cyangwa muyandi magambo umuraperi ari umuntu urangwa n’urugomo, gukoresha ibiyobyabwenge ndetse n’ibindi bifitanye isano harimo no kuba ikirara ariko siko biba bimeze ahubwo uko imyaka yagiye icaho niko bamwe bahinduye imyumvire kuko bari bamaze kubona ko Hip-Hop ari umuziki nk’undi bityo baje guhindura iyo myumvire.

busanzwe umuraper ni muntu wavuga ko wavuga uba ukwiye gutekereza kure kuburyo iyo yanditse indirimbo buri wese ayiyumvamo kandi mu ndirimbo yanditse akaba yararebye neza ibibazo bikwiye guhinduka ndetse akanatanga n’inyunganizi y’uko abona ibyo bibabazo bikwiye gucyemuka nk’urugero mu Rwanda twatanga ni ku ndirimbo y’umuhanzi Amag The Black yitwa “Twarayarangije” aho ibyo yavuze leta yabitekerejeho ikanabihindura dore ko kuri ubu nta kazi gatangwa na leta gasaba uburambe mu kazi nkuko byahozeho.

Ikindi ukwiye kumenya nuko umuraperi agomba kuba ari umuntu ugomba kurangwa n’ikinyabupfura kugira abere abandi urugero dore ko aba afite imbaga nyamwishi imukurikira kenshi bityo iyo aranzwe n’ikinyabupfura bimufasha gutambutsa ubutumwa nk’uko aba yarabyiyemeje bityo akumvwa na benshi.

Umuraperi kandi agomba kurangwa n’ukuri dore ko ahari ukuri haba hari amahoro ndetse n’ubufatanye kandi ikindi abakoze iyi njyana ya Hip-Hop mbere bakaba barayikoze barwanya ironda ruhu, ubucakara, ubwicanyi, kuvuga ukuri ndetse n’ibindi bikaba aribyo baharaniraga kuko icyo gihe hariho ubwicanyi, ironda ruhu kwimika ikinyoma.

Umuraperi mwiza kandi arangwa no kumenya kwandika neza indirimbo ndetse akamenya n’uburyo bwo kuririmba ibyo yanditse buryohera benshi, ibi nabyo biri mubyo uwitwa umuraperi agomba kumenya kugira ngo abakunda injyana ya Hip-Hop bakunde ibyo aririmba ndetse n’uburyo abiririmbamo ibizwi nko kurapa.
Ikindi nuko umuraperi mwiza agomba kurangwa no gukunda injyana ya Hip-Hop. Ni kenshi wagiye wumva ngo runaka yahinduye injyana yagiye muri iyi runaka, aha abantu bagukundaga kubera ko wakoraga Hip-Hop bahita bakwita ikigwari cyangwa ko wakoraga ibyo utari uzi kuko baba babonye ko usa nkaho wabatakarije umwanya wo kugukunda kuko bari bizeye ko wahisemo Hip-Hop uzi n’impamvu uyihisemo.

Sitwasoza tutavuze ko umuraperi mwiza agomba kurangwa no kumenya uburyo asubizamo abamubajije ku bikorwa bye cyangwa no mu buzima busanzwe, hari bamwe mubaraperi bazima kubera ko atazi uburyo yitwara imbere y’itangazamakuru aho ushobora gusanga uburyo yasubijemo bishobora kubangamira umunyamakuru cyangwa undi wese umubajije.
Rero niba nawe ushaka kuba umuraperi mwiza ugomba gukurikiza ibyavuzwe haruguru naho ibindi birenze aho birizana.

Yanditswe na Mukiza Emely | HIPHOP Yacu

Murakoze gutanga igitekerezo cyanyu!