Ese ni iyihe mpamvu mu by’ukuri ituma abaraperi bo mu Rwanda badahamagarwa mu bihembo bikomeye.

Ese ni iyihe mpamvu mu by’ukuri ituma abaraperi bo mu Rwanda badahamagarwa mu bihembo bikomeye.

Ubusanzwe mu bihugu byateye imbere mu muziki usanga abahanzi babo batungwa n’uyu muziki mu buryo butandukanye ariko kandi hari n’ubwo bahamagarwa mu bihembo bagakuramo amafaranga ndetse n’izina dore ko baba batumiwe mu bihembo biba bikurikiwe n’abantu benshi ku isi.
Urugero hari nk’ ibihembo byamamaye muri Afrika harimo bka MTV Mama, AFRIMA Irimo kubera muri Nigeria yanatumiye bamwe mu bahanzi nyarwanda bakora izindi njyana ahatwavuga DJ Pius na Chary&Nina bamaze kwerekeza muri Lagos Nigeria.

HIPHOP Yacu uyu munsi tukaba tugiye kubereka zimwe mu mpamvu zituma abahanzi nyarwanda bakora Hip-Hop dore ko mu bindi bihugu bya Afrika hari benshi mu bakora Hip-Hop bamaze kwitabira ibihembo byinshi aha twavuga nka Ice Prince, Sarkodie, Khaligraph ndetse n’abandi.

Icya mbere twavugaho n’uko abahanzi bo mu Rwanda badakunda gukora indirimbo bahuriyemo n’abandi bahanzi bo mu bindi bihugu. Aha umuntu yavuga ko ibi badakunda gukora biri mu bintu bifasha umuhanzi kumenyekana hirya no hino bityo kubera abategura ibihembo bareba umuhanzi wakoze atari mu gihugu cye gusa ahubwo bareba umuhanzi uba warakunzwe ku rwego runaka.
Rero umuhanzi nyarwanda iyo yakunzwe mu Rwanda gusa ntago yahamagarwa mu marushanwa arimo abandi bahanzi baba baramamaye hafi muri Afrika yose.

Ikindi umuntu yavuga cya kabiri n’uko abaraperi bo mu Rwanda badashora amafaranga mu muziki ngo bubake umuziki ukomeye, ubusanzwe i bihugu usanga buri muhanzi agira umujyanama we muri muzika aho usanga ariwe ukurikirana ibikorwa bye kandi ari nawe umushakira amasoko n’ibitaramo kugira ngo haboneke amafaranga.
Ariko mu Rwanda usanga abenshi birwariza kandi hari n’amafaranga bakorera ariko usanga ikibazo badafata y’amafaranga ngo bayashore mu muziki ngo barebe uko bakunguka ayandi dore ko abenshi bayabona cyane kuko bakora ibitaramo kenshi.

Ikindi twasorezaho n’uko ikigaragara abahanzi benshi bo mu Rwanda ntago bakora bahanganye ku soko mpuzamahanga n’abandi ahubwo usanga benshi bakora ngo bamamarire mu Rwanda gusa, nubwo benshi batanga urwitwazo ngo nuko bakora indirimbo zabo mu Kinyarwanda, ibyo twavuga ko ataribyo kuko tuzi abahanzi benshi bamamye kandi bafite indirimbo ziri mu ndimi zitari mpuzamahanga.

Yanditswe na Mukiza Emely | HIPHOP Yacu

Murakoze gutanga igitekerezo cyanyu!