Jay Polly yamaze kwemeza umushinga w’indirimbo azaba afitanye na P Fla.

Jay Polly yamaze kwemeza umushinga w’indirimbo azaba afitanye na P Fla.

Abakurikiranira hafi muzika nyarwanda cyane cyane Hip-Hop bazi byinshi kuri aba bahanzi dore ko babanye mu itsinda nyum abikarangira bashwanye ndetse aho batatinye kubigaragaza mu itangazamakuru ko bafitanye urwango muri muzika.

Ubusanzwe Jay Polly na P Fla babanye mu itsinda ryamamaye mu Rwanda muri Hip-Hop ryitwa Tuff Gangs gusa P FLA yaje kuryirukanwamo ari naho twavuga ko kutumvikana kwatangiye aho P FLA yavugaga ko ari Jay Polly watumye ava mu itsinda ndetse iby’iri tsinda nabyo byarangiye abarisigayemo bakoze ibikorwa bicye bityo nabo biza kugaragara ko bacitse intege.

Image result for jay polly p fla

Ni ibintu byatangura umuntu cyane kumva ko P FLA na Jay Pooly bakorana indirimbo dore ko benshi bavuga ko nta mubano bafitanye nyuma y’igihe kinini batumvikana gusa nanone umuntu yabyemera kuko si kuri Jay Polly gusa kuko na Bull Dog wigeze guterana amagambo na P FLA kugera ku rwego rukomeye yaje gukorana indirimbo na P FLA baza kwemeza ko urwango bari bafitanye rwarangiye.

Jay Polly abinyujije kuri Instagram ye yatangaje ko hari indirimbo nshya igiye gusohohoka yitwa “No More” azaba ari kumwe na PFLA ndetse n’umuhanzi G Bruce, gusa nk’uko bigaragara ku ifoto yamamaza iyi ndirimbo n’uko iyi ndirimbo ari iya P Fla.


Abantu benshi bakaba bari kwibaza umuntu waba warahuje aba bahanzi mu gihe P FLA aherutse gutandukana n’uwari umujyanama we muri muzika bikajya mu itangazamakuru ndetse hakabamo no kugaragaza gushwana hagati yabo. Ibi bikaba biri mu byibazwaho ndetse n’uburyo aba bagabo baba baricaye bakongera guhuza ibiganiro.

Image result for jay polly p fla
Aline bivugwa ko yari umujyanama w’umuraperi PFLA

Ikindi umuntu yavuga n’uko nkuko bigaragara ku ifoto yamamaza iyi ndirimbo n’uko hagaragaraho nk’icyo twakita ko ari inzu y’umuziki nshya yitwa “The Middle Music Entertainment” bishobora kuba ba nyiri iyi nzu ko baba aribo bahuje aba bahanzi kugira ngo bamamaze studio yabo kubera igikorwa gishya baba basohoye.

Ikindi twasoza tuvuga ko aba baraperi bakunze kwigamba ko aribo baraperi bakomeye mu Rwanda aho buri wese yagiye avuga kenshi ko ariwe uyoboye Hip-Hop mu Rwanda.

Yanditswe na Mukiza Emely | HIPHOP Yacu

Murakoze gutanga igitekerezo cyanyu!