Ese Cypher ifatwa nk’urufunguzo rwo kumenyekanisha abaraperi ikorwa ite, niki ifasha muri Rap?

Ese Cypher ifatwa nk’urufunguzo rwo kumenyekanisha abaraperi ikorwa ite, niki ifasha muri Rap?

Cypher wavuko aribwo buryo abaraperi barenze umwe bihuza bagakora igisa na nko guhangana mu kurapa (Battle) bagamije kwemeza imbaga ibakurikiye ubundi uretse ko mu Rwanda bitarafata indi ntera.


Ahanini ukunze gusanga umuhanzi ugiye kuririmba abanzirizwa na scratch y’umu Dj nyuma yarangiza n’undi bikaba uko usanga mu gukora amashusho bayafatira ahantu hamwe baba baririmbiye kandi ikindi wamenya n’uko cypher itagira ingingo runaka igenderwaho ahubwo ahanini ikorwa igamije kugaragza uburyo abahanzi bumva beat na instrumental za Hip-Hop.

Image result for hip hop cypher


Uyu munsi twifuje ku kuganiriza ku mpamvu Cypher zibaho ndetse nicyo zifasha abaraperi bazigaragayemo.

Icyambere ukwiye kumenya cypher zifasha abaraperi bazikoze kumenyekana bitewe n’imbaraga z’abahanzi barenze umwe baba bahuye bituma izina rya buri umwe rirushaho kuzamura urwego ariko kandi bikanatuma babona ubwamamare ahantu hanini.

Icya kabiri nuko buriya cypher zituma abazikoze babona akazi aha ni ukuvuga ngo umuraperi wakoze muri cypher bikagararagara ko yakoze neza kurusha abandi bituma abategura ibitaramo bamutekerezaho bikamuha amahirwe yo kuba yakwigaragariza abantu.

Image result for hip hop cypher

Icyagatatu n’uko buriya cypher zifasha abahanzi bakizamuka bikabafasha kwinjira neza ndetse no gukunda injyana ya Hip-Hop bitewe n’uko baba babona ko abahanzi bakuru kuribo cyangwa bagenzi babo hari ibikorwa bibahuza bakora bigatuma nabo bifuza kugaragara kururwo rwego, Aha twavuga nk’akamaro umuraperi w’umunyarwanda Pacson yagize mu myaka yashize ubwo yajyaga ahuriza hamwe abaraperi bagakora indirimbo n’ubwo bitari cypher ariko byatumaga abaraperi bashya bakunda injyana ariyo mpamvu kuri ubu tubona abaraperi bashya.


Kandi ikindi nakubwira kuri cypher nuko igaragaza umuhanzi urusha abandi kubera ko baba bahuriye mu ndirimbo imwe ihuriyemo benshi bituma hagaragara uwakoze neza cyangwa se ufite ubuhanga kurusha aband, gusa nubwo inaha bitaramamara cyane hanze nko muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika hari abantu benshi bategura cypher aho twavuga urugero nka Freshman ndetse na Dj Drama.

Image result for hip hop cypher dj drama

Ubusanzwe ikindi cypher zimarira abantu bazikora cyane cyane n’amazu y’imiziki nuko cypher zifasha inzu y’umuziki kwamamaza izina ryayo kuko akenshi bamwe bakunze kuzitirira izastudio cyangwa rimwe ikaba yarateguwe na producer ariko cyane cypher yafasha studio nayo kumenyekana.

Cypher kandi iha abahanzi ikigero umuziko wabo uba ukunzwemo kandi bifasha abantu kumenya urwego umuziki ugezeho bitewe n’uburyo ubwitabire ndetse nuko bigaragarira kuburyo abafana bakunzemo icyo gikorwa.
Tukaba twasoza tuvuga ko cypher ikora byinshi mu gufasha umuhanzi kumenyekana mu gihe ataba arakagera mu bitangazamakuru.

Yanditswe na Mukiza Emely

Murakoze gutanga igitekerezo cyanyu!