Dore bamwe mu baraperi bo mu ntara benshi bemeza ko ari abahanga.

Dore bamwe mu baraperi bo mu ntara benshi bemeza ko ari abahanga.

Ubundi Hip-Hop uko igenda ikomeza kwaguka ari nako abantu benshi bayikunda ku kigero cyo hejuru ninako igenda igera henshi atari mu mujyi gusa ahubwo no hirya yo mu mujyi hakagaragara impano zidasanzwe zirimo na bamwe bakunze iyi njyana bityo nabo bagahitamo gutambutsa ubutumwa butandukanye babinyujije muri iyi njyana benshi bemeza ko ari iyoza roho.

Uyu munsi rero HIPHOP Yacu irabagezaho bamwe mu baraperi benshi bemeza ko ari abahanga mu njyana ya Hip-Hop ku rwego rwiza baba mu ntara zitandukanye z’u Rwanda n’ubwo bamwe bagenda batangaza ko bafite ikibazo cyo kuba batamenyekana mu ruhando rwa muzika nyarwanda kandi bafite ibikorwa byiza, Gusa si bose kuko harimo abagiye bamenyekana mu bikorwa bagiye bakora bitandukanye.

MUKADAFF EL BACKTWISTER

Image result for mukadaff rwanda


Uyu ni umuraperi wamenyekanye mu Rwanda ubwo yasubiragamo indimbo “Panda” y’umuraperi w’umunyamerika witwa Desiigner ariyo wavuga ko yamufunguriye amarembo, burya n’ubwo yamenyekanye hose no mu mujyi wa Kigali ubusanzwe ni uwo mu ntara y’Amajyepfo mu karere ka Kamonyi ahazwi nko ku Ruyrnzi. Siyo ndirimbo yakoze gusa kuko yagiye akora n’izindi zitandukanye nk’iyitwa Rap Channel ari kumwe na mugenzi we Generous 44 ndetse na Fireman, 2 in 1 yakoranye n’umuraperi Bull Dog ndetse n’izindi zitandukanye.

19 SOUNDS

Image result for 19soundz rwanda


Uyu nawe ni umuhanzi nawe ukora injyana igezweho ya Trap akaba afitanye imikoranire ya hafi n’inzu y’umuziki ikorera i Kigali yitwa Coffe Sound, gusa we akaba ari uwo mu ntara y’Amajyepfo gusa ibikorwa bye bya muzika akunze kubikorera mu mujyi wa Kigali cyane. Yakoze indirimbo zitandukanye harimo nk’indirimbo yitwa Classmate ari kumwe na mugenzi we witwa El Kojo gusa iyo yamamariyemo ni Cypher yateguwe na studio ikoreramo bise “Coffee Cypher Ep1”

SHAFTY NTWARI

Related image


Uyu muraperi akaba ari mu ntara y’Iburngerazuba mu karere ka Rubavu i Gisenyi akaba azwiho ubuhanga mu buryo arapamo neza bamwe bavuga ko bakunda indirimbo ze. Yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye harimo nk’indirimbo yakoze asubiza umuraperi Amag The Black mu ndirimbo ye yise “Mayor” nuko we akora imusubiza ayitwa “Nturi Mayor” siyo gusa kuko yanakoranye indirimbo n’umuraperi Khalfan yise “Rwanda” ndetse n’izindi yikoranye zitandukanye.

TREY RAPPER

Uyu muraperi Trey Rapper akaba ari uwo mu karere ka Muhanga akaba yaramenyekanye nawe mu ndirimbo yakoze yitwa “Barafinda” ubwo hari hagezweho inkuru z’umugabo wiyamamarizaga kuba perezida w’u Rwanda waje kumenyekana kubera udushya dutandukanye bityo Trey Rapper afatanyije n’undi muhanzi witwa King Giddy bagakora indirimbo ivuga udushya twa Barafinda.

SHIZZO AFROPAPI

Related image


Uyu muraperi ubusanzwe utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba akomoka mu karere ka Rubavu akaba yaramenyekanye cyane yifashishije internet aho yakunze kujya asangiza inshuti ze ndetse n’abanyarwanda muri rusange ibikorwa bye biza kumufasha kumenyekana mu Rwanda avukamo, Iki kandi uyu muhanzi benshi mu bakomoka i Rubavu bamukunda kubi dore ko bivugwa ko ariwe wazanye ikirango cyizwi nka “BGY” bisobanura Bugoyi.

MR GLOIRE

Image result for mr gloire rwanda


Mr Gloire ni umwe mubaraperi bamenyekanye mu Rwanda wo mu karere ka Musanze akaba yaratangiye gukora umuziki mu njyana ya Hip-Hop akiri muto cyane aho yakoze album mu gihe hari abandi bahanzi wavuga ko bari bakomeye icyo gihe batari bagakora album, afite album yitwa “Mfite Inzozi” ndetse akagira nk’indirimbo yamenyekanyeho yitwa “Umubyeyi gito” ari kumwe n’umuraperi Jay Polly ndetse n’izindi utibagiwe iyabiciye bigacika yitwa “Kare”

RHB BEXXX

Image result for bexxx rhb rwanda


Umwite Rwanda Hip-Hop Boy cyangwa BEXXX ni umwe mu baraperi babahanga cyane muri Hip-Hop zigezweho nka Trap, Hip-Hop new School ndetse n’ubundi bwoko bwa Hip-Hop. akaba nawe ari uwo mu karere ka Rubavu, aho afite abantu benshi bamukunda dore ko hari n’inkuru yigeze kuvugwa ko Jay Polly yigeze gutegura igitaramo i Rubavu cyo kumurika album ye yise “Ikosora Part 2” akabura abafana kubera ko bose bari bagiye mu gitaramo cy’uyu muraperi Bexxx RHB.
Yaramamaye cyane mu karere ka Rubavu ndetse no munyengero zaho ndetse n’i Kigali hari abamuzi kandi bemeza ko afite impano muri Hip-Hop, akaba yarakoze indirimbo harimo na mixtape yise “Ghetto Boy”.

MAY LO
May Lo akaba ari umusore wo mu ntara y’Amajyaruguru mu karere ka Musanze nawe akaba azwiho ubuhanga muri Hip-Hop akaba afite indirimbo zitandukanye nka “Hari undi waje, Mureke agende, Nturanye nabo ndetse n’izindi zitandukanye. bamwe mu bakurikira umuziki we bamwita umwami w’ Ibereshi (Kamwe mu gace kazwi mu karere ka Musanze)

Yanditswe na Mukiza Emely | HIPHOP Yacu

Murakoze gutanga igitekerezo cyanyu!