Umuraperi Omega yashyize hanze album ye ya mbere.

Umuraperi Omega yashyize hanze album ye ya mbere.

Omega ni umuraperi nyarwanda watangiye umuziki we mu myaka itari micye ishize ariko nanone itari myinshi cyane dore ko yaje gufataho umwanya wo kubanza kurangiza amasomo ngo azakore umuziki yahugutse neza ntakimubangamiye mu muziki cyangwa ngo kibangamire amasomo.

Uyu muhanzi wakoze album yise “IBYUBU” akaba abrizwa mu nzu y’umuziki yitwa Dope Records ikorera i Kigali nyuma yaho yimutse aho yakoreraga mu karere ka Bugesera mu murenge wa Nyamata ikaza gukorera i Kigali, Kacyiru kuva yatangira umuziki akaba akorana n’iyi studio mu kumufasha ibijyanye no kureberera inyungu ze nk’umuhnazi ndetse no kumukorera ibikorwa byose bijyanye n’umuziki.

Iyi album ikaba yaragiye hanze kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 9-11-2019 ikaba yarakozweho na producer Scott ndetse na Bailey ikaba igizwe n’indirimbo 11 ndetse n’inyongezo y’indirimbo imwe zikaba indirimbo 12 ziri kuri album.

Umva album yose hano

Murakoze gutanga igitekerezo cyanyu!