Itsinda Highvibes Gang ribona gufatanya no gushyigikirana aribyo byatanga umusaruro muri muzika nyarwanda.

Itsinda Highvibes Gang ribona gufatanya no gushyigikirana aribyo byatanga umusaruro muri muzika nyarwanda.

Highvibes Gang ni itsinda ry’abahanzi bakora injyana ya Hip-Hop igezweho ya Trap aho bayihuza n’amagambo y’ikinyarwanda bikabyara indi njyana imaze kumenyekana mu Rwanda izwi ku izina rya Kinyatrap, iri tsinda rikaba ryaramenyekanye cyane mu ndirimbo “Tujye Gusenga” ndetse n’izinda zitandukanye bamaze gushyira hanze.

Mu kiganiro bagiranye n’ikinyamakuru The Bonds Rwanda, abagize iri tsinda rya Highvibes Gang batangaje ko bakwiye gushyigikirwa n’itangazamakuru cyane mu muziki wabo kandi ko aricyo kizawuteza imbere ndetse harimo gufashanya hagati yabo nk’abahanzi no gushyigikirana.

Buchaman umaze kumenyekana aho yagiye afasha umuhanzi Khalfan ubwo yarari muri Primus Guma Guma Super Star amufasha ku rubyiniro yagize ati: “Ikintu navuga abanyamakuru badufasha, hakenewe abandi bantu nka mwe (TheBondsrwanda), hakenewe abandi bantu nka ba The Cat Vevo, bagira icyo bateraho inkunga kuri muzika nyarwanda byumwihariko ariko Hip Hop.”

Uretse kandi kuba basaba itangazamakuru kubafasha, iri tsinda ngo rinabona hari byinshi bikwiye guhinduka mu muziki wo mu Rwanda kugira ngo ugere kure.
Elvis atangaza ko ntakindi cyakorwa uretse gushishikariza abahanzi bose gufatanyiriza hamwe. Ati: “Icyakorwa cyo nugushishikariza abahanzi bose ndetse n’abandi bahanzi dukora umuziki umwe, dufatanye iyi njyana igere kure, ikindi n’itangazamakuru bakomeze badufashe batitaye kubo turibo cyangwa kubyo dufite.”

Murakoze gutanga igitekerezo cyanyu!