Dore ikintu Neg G the General yakore MC P Wamamaye bigatuma ahindura ikiganiro.

Dore ikintu Neg G the General yakore MC P Wamamaye bigatuma ahindura ikiganiro.

MC P Wamamaye ni umwe mu banyamakuru bagiye bafasha abahanzi bakora injyana ya Hip-Hop mu buryo butandukanye ariko cyane cyane harimo kubafasha kubamamariza ibihangano byabo kuri radiyo dore ko uyu Wamamaye yari umunyamakuru kuri Radiyo Contact Fm aho yagiragaho ikiganiro gikundwa cyane.

MC P Wamamaye cyangwa umwite Wamamaye dore ko ariryo abantu benshi bakunze kumuhamagara wavuga ko yakoze byinshi mu guteza imbere injyana ya Hip-Hop nyarwanda dore ko nta muhanzi ukora iyi njyana utamuzi kuko benshi bamunyuzeho abaha ubufasha ndetse n’abandi bamusaba ko yabafasha.

Akaba herutse gutangaza bimwe mu bintu atazibagirwa byamubayeho mu buzima aho yatangaje ibintu bitanu atakwibagirwa, abajijwe n’umunyamakuru yagize ati: ” eeh ubuse nakubwira nk’ibiki nakundaga ikigare ariko ubu mpura n’umuntu harikiduhuje cyangwa ubushuti busanzwe ikindi hari abantu banzi mfite dread ariko uruhara rwaraje icyagatatu buriya nakubwira…… kera nanywaga inzoga ariko ubu sinkizinywa icya kane nabaga inyamirambo narahavuye niyo mpamvu ntacyambara imyenda yanditseho nyamijosi ati icya gatanu buriya ujya gukira ububwa araburata kera n’abeshyaga abakobwa ngo ndabakunda ariko ubu nsigaye ntinya kubivuga nsigaye mubwira nti basi duhoberane ariko ndeke kukubeshya”

Naho ngo ikintu cyamubayeho atakibagirwa muri muzika ndetse no mu mwuga w’itangazamakuru avuga ko yatunguwe n’ibintu neg g the general yamukoreye aho yavuze ko yari yamaze kwizeza abakunzi bo kuri radiyo ko agiye kubaha indirimbo ya Neg g nshyashya nkumuntu wayumvise, kumbi Neg g yari afite ama CD abiri amuhaho imwe , iyo yamuhaye mu kujya gukina indirimbo iriho , asanga yibereyeho note kuko Neg g yigaga muri University biba ngombwa ko ahindura ikiganiro nabakunzi arabajijisha nk’umuntu wari umaze kugira inararibonye mu itangazamakuru.

Murakoze gutanga igitekerezo cyanyu!