Bivugwa ko Jay Polly ubwo yari afunze muri gereza yasanzemo Gisa cy’Inganzo maze biyemeza kujya bakora ibitaramo muri gereza.

Bivugwa ko Jay Polly ubwo yari afunze  muri gereza yasanzemo Gisa cy’Inganzo maze biyemeza kujya bakora ibitaramo muri gereza.

Umwe mu bacungagereza bahuye n’umunyamakuru bwa mbere ubwo Jay Polly yari ategererejwe ku marembo ya gereza, yahishuye ko Jay Polly na Gisa cy’Inganzo bishyize hamwe bakajya birirwa bandika indirimbo banakoresha ibitaramo byo gushimisha abandi bagororwa muri Gereza ya Mageragere.

Uyu mugore ukora mu byitwa “Production ya Gereza” yabwiye umunyamakuru ati “Jay Polly yari inshuti yanjye cyane. Yari umu Star hano muri gereza hamwe na Gisa cy’Inganzo. Basabaga n’ikibari bakajya gutaramira muri gereza y’abagore kandi hano nta muntu utamwemeraga.”

Abasore babiri bafunguriwe rimwe na Jay Polly nyuma y’umwaka bafunze, batangaje ko bombi bari bashinzwe gusasira Jay Polly uburiri, bakanamutunganyiriza utundi tuntu yabaga akeneye. Umwe muri bo yagize ati “Uriya musaza (Jay Polly) yabaga afite ahantu ho kurara n’akandi kantu gato kari kameze nka Salon yakiriragamo abantu. Yari afite abarinzi muri gereza nk’umusitari natwe nyine twajyaga tumusasira uburiri tukabarana ku mafaranga”

Mu kwezi kwa karindwi nibwo Jay Polly n’umugore we bashinjanye ubusinzi bukomeye, bikurura imirwano yatumye Jay Polly akubita umugore we amukura amenyo abiri y’imbere.

Murakoze gutanga igitekerezo cyanyu!