Kanye West yavuze ko ashobora guhindura amazina ye mu buryo bwemewe n’amategeko akitwa ‘Christian Genius Billionaire Kanye West’

Kanye West yavuze ko ashobora guhindura amazina ye mu buryo bwemewe n’amategeko akitwa ‘Christian Genius Billionaire Kanye West’

Umuraperi w’umunyamerika ndetse akaba umunyamideri uzwiho kugira udushya twishi dutandukanye mubyo akora aho wavuga ko ari mu bantu bagira igihe bakavugwa n’itangazamakuru cyane bitewe n’ibikorwa yakoze dore ko ubu ari kuvugwaho ko yahindutse yabaye umukristo ndetse aherutse kuvuga ko ntayindi ndirimbo azongera gukora uretse indirimbo zisingiza Imana gusa izizwi nka Gospel.

Kuri uyu wa kane atunguranye mu birori bizwi nka Fast Company Innovation Festival cyo muri uyu mwaka 2019 yahamirije abantu ko agiye guhindura izina rye mu buryo bwemewe n’amategeko mu mazina ye akongeramo andi mazina akitwa ‘Christian Genius Billionaire Kanye West.

Uyu muraperi w’imyaka 42 w’udushya twishi kandi yigeze gutangaza ko mu mwaka wa 2024 aziyamamariza kuba perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yavuze ko azahanga akazi kenshi.

Murakoze gutanga igitekerezo cyanyu!