Byinshi ku ntambara y’indirimbo “Kanda Play” hagati ya Bexxx RHB, Yang P ndetse na First Boy.

Byinshi ku ntambara y’indirimbo “Kanda Play” hagati ya Bexxx RHB, Yang P ndetse na First Boy.

Bexx RHB ni umuraperi wo mu karere ka Rubavu abenshi bemeza ko hari uruhare runini yagize mu kubaka injyana ya Hip-Hop muri ako karere ka Rubavu dore ko azwi n’abenshi mu bakunda Hip-Hop, Yang P nawe akaba nawe afite amateka mu gufasha abahanzi bo mu karere ka Rubavu aho atunganya indirimbo z’abahanzi harimo na Bexx RHB yakoranye nawe guhera kera mu cyahoze ari Abarimu Entertainment naho First Boy nawe ni producer wakoreye i Kigali akorera indirimbo abahanzi batandukanye aho twavuga nka Riderman yakoreye indirimbo nyinshi zitandukanye kuva aho hariho studio y’Ibisumizi.


Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Ugushyingo 2019 kuri Radio RC Rubavu yo mu karere ka Rubavu umuraperi Bexx RHB avuga ko producer Yang P ndetse na mugenzi we First Boy bamushinja ko yabibye umushinga w’indirimbo yitwa Kanda Play akajya kuyikorera i Musanze kwa producer BNS yarangiza akongeramo undi muhanzi ari we Maylo.


Umuraper Bexxx ibyo byose we arabihakana akavuga ko iyo ndirimbo ariye ahubwo ko impamvu yayijyanye i Musanze ko aruko Young P na First Boy bari baratinze kuyimuha agahitamo kuyijyana ahandi.
Iyi ndirimbo Kanda Play uyu muraperi akimara kuyirangiza akaba yarahise ayishyira kuri YouTube maze ngo Yang P ahita abimenyesha urubuga rwa YouTube ko bashyizeho indirimbo afiteho uburenganzira, ubwo YouTube nayo yahise ikuraho iyo ndirimbo yari yashyizweho na Bexxx. Maze ubundi Yang P nawe ahita ashyiraho indirimbo yari yarangije ya mbere hatarimo umuraper Maylo ahubwo irimo First Boy na Bexxx gusa maze avuga ko ariyo yemewe naho iyo yindi ya Bexxx na Maylo ko itemewe.

Kuri iki Cyumweru tariki ya 3 Ugushyingo 2019 nibwo kuri Facebook ya Bexxx hatambutseho post aho yasabaga imbabaza ndetse anemeza ko ubu indirimbo yemewe ari indirimbo yakozwe na Young P ariyo irimo Bexxx na First Boy, Gusa sibyatinze kuko haje gutangazwa amakuru avuga ko uyu Yang P yaba yafatiriye konti zose za Bexxx harimo Facebook, Instagram, YouTube maze bikaba bivugwa ko ariwe washyize hanze iyo post yisaba imbabazi.
Dore ko uyu muraperi yaje gukoresha Facebook yabandi maze akanyomoza amakuru avuga ko yaba yasabye imbabazi Yang P dore hari n’amajwi ari muri podcast twakoze urumva hano munsi.

Murakoze gutanga igitekerezo cyanyu!