Jay Polly yashyize hanze indirimbo nshya.

Jay Polly yashyize hanze indirimbo nshya.

Umuraperi Jay Polly wubatse izina mu Rwanda mu gihe kinini amaze mu muziki, aho wavuga ko ari mu mitima yabenshi mu banyarwanda bakunda umuziki cyane cyane abakunda injya ya Rap.
Kuri iki cyumweru tariki 03 Ugushyingo 2019 uyu muraperi ukorera ibikorwa bye bya muzika mu nzu y’umuziki izwi ku izina rya The Mane Music yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Bipapare [Reka ibibazo bigende]’ ifite iminota itatu n’amasegonda 20’ ikagirwa n’umudiho w’injyana ya Rap.

Mu kiganiro uyu muraperi yagiranye n’ikinyamakuru INYARWANDA, Jay Polly yatangaje ko yatekereje gukora iyi ndirimbo nshya mu murongo wo kubwira abantu ko bakwiye kwishimisha n’ubwo baba bafite ibibazo, kuko ngo bihoraho.
Ati “Urumva nyine irabyinitse ni nko mu tubyiniro aho abantu bahurira bakishima bakabyina. Ntukureka ibibazo ukiyibagiza ibibazo nk’umuntu ukanishimisha kuko ntabwo abantu bahora mu bibazo gusa.”

Yungamo ati “Ukanywa wakoze ufite icyo wakoze ukishimisha cyangwa se ibibazo ukabyirengagiza kuko ntibibura mu buzima.”

Yavuze ko icyatumye akora iyi ndirimbo aruko ari mu mpera z’umwaka wa 2019 kandi abantu bakaba bakeneye kwishimisha. Yavuze ko amashusho y’iyi ndirimbo azasohoka vuba aha.

Murakoze gutanga igitekerezo cyanyu!