Indirimbo iri ku rwego mpuzamahanga ihuriyemo ibihugu 4 harimo producer w’umunyarwanda.

Indirimbo iri ku rwego mpuzamahanga ihuriyemo ibihugu 4 harimo producer w’umunyarwanda.

Ni ibintu bidakunze gukorwa cyane mu muziki aho ushobora gusanga indirimbo yahuriyemo abahanzi baturuka mu bihugu bitandukanye harimo na producer umwe utari kumwe nabo, ibi bituma abantu benshi bibaza uburyo indirimbo yakozwe mu gihe yaba ari abahanzi cyangwa producer batigeze bahura ngo bafatire amajwi rimwe.

Kuri ubu hari indirimbo yiswe “Veneno” y’itsinda ryo mu gihugu cya Mozambique ryitwa Bulla Musik iri kuri album yitwa Reboot yasohotse mu mwaka wa 2017 aba bahanzi bakaba bari mu nzu y’umuziki iyobowe n’umunyarwanda yitwa BMCG cyangwa se Barick Music Creation Group mu magambo arambuye.

Image result for Reboot bulla musik


Iyo album ikaba yarakozwe ubwo producer Barick ariwe wakoze indirimbo zose ziri kuri iyo album yarari mu gihugu cya Mozambique gusa nyuma yaho yaje kugaruka mu Rwanda ndetse nanubu akaba ariho ari gukorera ibikorwa bye bitandukanye.

Indirimbo iri kuri iyi album yitwa “Veneno” yaje gukundwa kugera aho umuhanzikazi NATHI VERÇOSA wo mu gihugu cya Brazil yifuje ko basubiramo iyo ndirimbo bari kumwe ibizwi nka remix, ubwo baje gusubiramo iyo ndirimbo ndetse baza kwisunga umuraperi KAIVACIO wo mu gihugu cy’Ubudage bakomeza umushinga birangira indirimbo irangiye irimo BULLA MUSIK bo muri Mozambique, NATHI VERÇOSA wo muri Brazil, KAIVACIO wo mu Budage ndetse igirwamo uruhare na Producer Barick wayikoze ari mu Rwanda.

Iyi ndirimbo kuri ubu ikaba yaramaze gukorerwa amashusho aho yakozwe n’utunganya amashusho wo muri Mozambique.

Murakoze gutanga igitekerezo cyanyu!