GSB yisunze Gisa Cyinganzo bakorana indirimbo bise “Gitimujisho”

GSB yisunze Gisa Cyinganzo bakorana indirimbo bise “Gitimujisho”

Umuraperi w’i Kigali GSB yakoranye indirimbo n’umuhanzi Gisa Cyinganzo umaze kumenywa n’abanyarwanda benshi dore ko yagiye akora indirimbo zagiye zimenyekana aho bamwe mu bakora injyana ya Hip-Hop bakunze kumwifashisha mu kuririmba inyikirizo.

GSB nawe uri mu baraperi bashya wavuga ko bari kuzamukana imbaraga nyinshi mu njyana ya Hip-Hop muri iki gihe yari amaze igihe ashyize hanze indirimbo zitandukanye nka Insazi, Amacenga yari afatanyije na Glory Majesty ndetse n’izindi zitandukanye zagiye hanze mu mwaka washize wa 2018.
Kuri ubu uyu muhanzi yashyize hanze indirimbo yafatanyije na Gisa Cyinganzo indirimbo yise Gitimujisho yagiye hanze kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25-10-2019, muri iyi ndirimbo irimo ubutumwa bw’abantu usanga barishyize hejuru baranze kugira ibyo bafasha abandi nyamara nyuma bo bagasaba uwo bimye.

Nko mu gitero cya kabiri avuga ukuntu yashatse umuntu acyeneye kuri telefoni nyuma nyuma akabona ko yanze kumwitaba ariko hacaho umwanya umwe wanze kumwitaba akamusaba ko yamukorera icyo we mu ndirimbo yise “Share” cyangwa gusangiza ibintu abantu ku mbuga nkoranyamabaga, GSB akomeza avuga mu ndirimbo ko yabikoze ariko icyatumye abikora aruko ari umuntu utagira ishyari gusa akababazwa nuko abikora undi akamufata nkaho yamwifatiye.

Iyi ndirimbo irimo amagambo asaba kwicara ukayumva neza kugira ngo usobanukirwe ibyo avuga ikaba yishimiwe n’abantu batari bacye mu bakunzi b’injyana ya Hip-Hop dore ko kuri uyu wa Gatandatu yari yatumiwe kuri imwe muri radiyo ikorera mu karere ka Musanze aho abantu bumvise ikiganiro yari yatumiwemo bishimiye iyi ndirimbo nshya ya GSB.

Uyu muraperi akaba aherutse gutangariza HIPHOP Yacu ko ari mu bikorwa bishya bya Hip-Hop aho we avuga ko ari gukorana imbaraga mu gushyira hanze indirimbo nshya ndetse zifite amashusho nk’uko anakomeza abitangaza ngo iyi ndirimbo amashusho yayo nayo azajya hanze vubaha.

Murakoze gutanga igitekerezo cyanyu!