Dore urugendo rwa Eminem mu muziki.

Dore urugendo rwa Eminem mu muziki.

Reka tugaruke ku rugendo rwa Eminem mu muziki. Byari bigoranye cyane kuri we kuba yakwemerwa ari umuzungu mu njyana ya Hip hop, nibyo ajya ashimira cyane Dr.Dre wamugiriye ikizere akamusinyisha muri Aftermath Entertainment. Mbere y’ibyo ariko, Eminem yari yarashinze itsinda ahuriyemo n’inshuti ze zo mu bwana bakajya bagerageza gukora indirimbo, yari yaranasinye muri FBT Productions, niho yakoreye alubumu ye ya mbere yise ‘Infinite’ ariko ntiyahiriwe, hari muri 1996.

Bimwe mu byo yagarutseho kuri iyi alubumu harimo no kunanirwa kurera umwana we wari uruhinja kubera kubura amafaranga. Izo ndirimbo zo kuri alubumu ye ya mbere zari mbi ku buryo abantu bamusekaga bakamubwira ko yayobye akwiye kujya muri Rock & Roll. Muri icyo gihe we na Kim babaga ahantu haba umutekano mucye, inzu yabo yakundaga kwibwa. Icyo gihe Eminem yaratekaga akoza n’amasahani muri resitora. Umwana we akimara kuvuka ngo yamaze amezi 6 akora amasaha 60 mu cyumweru ngo abashe kubonera umuryango ibikenewe ariko byaje kurangira n’ako kazi bakamwirukanyeho habura iminsi micye ngo habe noheli ndetse ngo hari ku isabukuru y’umwana we, afite amadolari 40 gusa agomba no kumuguriramo impano. Ibi bibazo byose byiyongeraga ku kuba umuziki wari uri kwanga, agerageza kwiyahura. Ubushobozi bumaze kubura burundu, we n’umuryango we basubiye kubana na nyina.

Image result for eminem"

Image result for eminem DR DRE"


Slim Shady, ni irindi zina Eminem yihaye ryamuvugaga nk’undi muntu ubana n’ibibazo, agahinda, amahane n’umujinya. Iri niryo ryamufashije kuzamuka akaba icyamamare tuzi uyu munsi. Akoresheje iri zina, yarapaga ku bijyanye n’ibiyobyabwenge, ifatwa ku ngufu n’ubwicanyi. Muri 1997 nibwo yakoze Slim Shady EP (EP=Extended Play) yakunzwe cyane na bamwe mu bayumvise ndetse ibinyamakuru byibanda kuri Hip hop bitangira kuvuga ko ari umuhanzi mwiza ukeneye inzu nziza y’umuziki yo kumutera ingabo mu bitugu. Eminem kandi yaje kujya mu marushanwa yitwa Rap Olympics ahuriramo abafite impano yo kurapa, yari yitabiriwe n’abakozi ba Interscope Records, aza ari ku mwanya wa kabiri, bituma ba bakozi bajyana kopi ya Slim Shady EP bayumvisha umuyobozi wabo Jimmy Iovine, niwe wayikiniye Dr.Dre.

Image result for The Marshall Mathers LP"

Dr. Dre akimara kuyumva yaratangaye cyane kubera impano ya Eminem ahita asaba ko bamushaka bagatangira gukorana nawe. Benshi bamucaga intege cyane kubera ko yari agiye gusinyisha umuraperi w’umuzungu, ibitari bimenyerewe cyane. Yarabasubije ati “Ntabwo nitaye uko asa, nashake abe asa n’ubururu, niba afite impano ngomba gukorana nawe.” Eminem wari usanzwe ari umufana ukomeye wa Dr. Dre nawe ngo ntiyiyumvishaga amahirwe abonye by’umwihariko yo gukorana n’umuntu nka Dr. Dre. Aha niho Eminem yasezereye ubuzima bw’imihangayiko atangira kuba Eminem tuzi uyu munsi.

Muri 2000 hasohotse The Marshall Mathers LP, ikaba ariyo alubumu yacurujwe cyane mu gihe gito mu mateka ya Amerika kugeza uyu munsi. Niwe muhanzi w’ibihe byose wa hip hop wacuruje alubumu ze cyane, dore ko kugeza ubu amaze kugira alubumu 10. Uretse imwe twavuze yasohoye ari iya mbere yise ‘Infinite’, izindi 9 zose zagiye ziba iza mbere mu myaka zasohotsemo. Alubumu iheruka ni ‘Kamikaze’ yo muri 2018, nayo yari iyoboye izindi alubumu zose zasohotse muri uwo mwaka.

Kimwe na benshi mu bahanzi b’ibyamamare ku isi, Eminem yarwanye n’intambara yo gukoresha ibiyobyabwenge. Ntajya ahisha aya makuru, asobanura ko yakoreshaga ibiyobyabwenge by’ibinini bya Vicodin, ambien na valium. Abamuba bugufi batangaje ko yabitangiye muri 2002 aho yakoraga amasaha 16 ku munsi ndetse aho aryamiye ntabone ibitotsi bityo yishakira igisubizo, atangira gufata ibinini, bigera ubwo abimenyereye akabihorana. Ibi byiyongeragaho kuba yarakundaga kurya ibiryo bibyibushya byo mu maresitora, aza kwiyongera ibiro cyane agera ku ijana. Ngo hari igihe yatambutse ahantu abana bakajya baburana umwe avuga ati ‘dore Eminem’ undi akamuvuguruza ati ‘Eminem ntabwo abyibushye kuriya’.

Muri 2007 yajyanwe mu bitaro kubera kunywa ibyitwa ‘Methadone’ byinshi. Uwari wabimugurishije yamubwiraga ko bikora nka vicodin ariko byo bikaba bitangiza umwijima. Yakomeje kubikoresha kugeza ubwo yaje kugwa mu bwogero bamwihutana bamujyana kwa muganga, nibo bamubwiye ko iyo amara andi masaha abiri atarahabwa ubuvuzi yari gupfa. Bamubwiye kandi ko ibiyobyabwenge yari yanyoye bihwanye n’udufuka tune twa heroin. Yaje kwivana mu bitaro adakize neza bikajya bimuviramo kumera nk’ugize igicuri, nyuma y’ukwezi kumwe gusa yari yongeye gusubira ku biyobyabwenge ariko aza kugerageza kujya mu nama zo ku rusengero ngo arebe ko byamufasha. Aha yahahuriraga n’abafana benshi bamusaba kubasinyira abonye bimubangamiye ashaka ubundi bufasha aho bamugiriye inama yo kugana imyitozo, nibwo yatangiye kujya akora imyitozo yo kwiruka.

Yabifashijwemo n’umuhanzi Elton John wamenyaga uko amerewe nibura inshuro imwe mu cyumweru mu gihe cy’umwaka n’igice. Eminem amaze imyaka 11 aretse gukoresha ibiyobyabwenge, yabisimbuje kwikorera siporo. Eminem kandi ntabwo ajya akora ibitaramo bizenguruka (tours) bikomeye, kuko ngo bisa nk’ibikongeje umuriro kuri ya ngeso ye yo gukoresha ibiyobyabwenge kandi yariyemeje kubireka burundu.

Eminem kandi yigeze gutangaza ko atazi gukoresha interineti cyane ngo kuko azi neza ko aramutse abyize yajya ayihoraho, agatekereza ko kubona ibitekerezo by’abamutuka n’abamunenga byamusaza. Azwiho kandi kuba umwe mu byamamare badashyira ubuzima bwabo bwite hanze, yiberaho ubuzima bwe mu mutuzo. Kubera uburyo azi kwandika indirimbo zisenya abantu kandi ntagire umuntu atinya, bituma abakunda amakimbirane no guhangana badakunze kumutinyuka, dore ko afite n’amamiliyoni y’abafana baba bamuri inyuma ku buryo kumuvuga nabi biba ari ukwigerezaho.

Source: UDAHOGORA Vanessa Peace | INYARWANDA

Murakoze gutanga igitekerezo cyanyu!