Tugaruke ku mateka ya Hip-Hop nyarwanda mu gihe cyo hambere.

Tugaruke ku mateka ya Hip-Hop nyarwanda mu gihe cyo hambere.

Umuziki Nyarwanda ugenda ufata intambwe ishimishije uko imyaka igenda iza indi igataha, gusa ariko kurundi ruhande hari bamwe bavugako bo ari inzobere muri muzika bemeza ko umuziki Nyarwanda ugenda usubira inyuma aho guter’imbere n’ubwo byasaba ubushakashatsi bwimbitse ngo tumenye neza niba koko aba bantu baba bari mukuri ariko twe tugendeye kubyo tubona intambwe umuziki wacu umaze kugeraho ira shimishije by’umwihariko Injyana ya Hip Hop dore ko hamaze kubonekamo impano nshya.

Tugarutse gato mu minsi yo hambere nk mu myaka ya za 1990, Umuziki Nyarwanda ntago Injyana ya Hip hop yari yakamenyekana ndetse iyo ugiye mu mateka usanga ntan’abahanzi baririmbaga iyi njyana cyane bitewe n’umuco wacu wari uteri waguka, gusa ibi ntago byabuzaga Abanyarwanda kumva Hip hop n’ubwo bumvaga iz’amahanga ariko baranazikundaga bamwe.kuva mu myaka ya 2000 nibwo urebye mu Rwanda hatangiye kumvikana injyana ya Hip Hop ubwo habagaho abahanzi batandukanye bageragezaga gukora iyi njyana ariko urebye bamwe bakoraga hip hop yo mu bwoko bwa Crunk, aha twavuga nyuma gato abitwaga ba DMS na MC Mahoniboni benshi bemezako ari we wambere wakoze iyi njyana hano mu Rwanda.

Nyuma rero mu myaka ya za 2005 injyana ya hip hop yatangiye kumvikana ariko nyine ntago yari yakajya mu bantu neza kubera amateka y’iyi njyana ariko uko iminsi yagiye yicuma niko Abanyarwanda bagiye bumva iyi njyana ko ari umuziki nk’indi ndetse ko ushobora kuyibyina ukayumva, ndetse ukaba wayikoresha no mu misango itandukanye. Aha ariko mu myaka ya za 2008, Injyana ya Hip Hop mu Rwanda yatangiye gufata isura nshyashya cyane cyane bitewe n’itsinda rya Tuff Gangs ryaje rikora hip hop itandukanye n’iyari isanzwe iriho ndetse habaho impinduka zidasanzwe ndetse kugeza n’uyu munsi injyana ya hip hop ikaba imaze gufata igihugu cyose ndetse naya myumvire ijyanye n’uburyo iyi njyana yafatwaga ikaba itagihari.

Murakoze gutanga igitekerezo cyanyu!