Kuri uyu wa Gatanu K1vumb1 K1ng arataramira kuri Platinum Club iherereye Kibagabaga.

Kuri uyu wa Gatanu K1vumb1 K1ng arataramira kuri Platinum Club iherereye Kibagabaga.

Umuhanzi Kivumbi King uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya “Lion King”, ni umwe mu banyempano b’abahanzi bakiri bato bari kuzamuka mu Rwanda. Uretse kuba ari umusizi, aho yagiye atwara ibihembo bitandukanye, ni umuhanzi w’indirimbo, aho akunze gukora indirimbo mu njyana ya Afro House, Afro Pop, Kinyatrap ndetse na Trap Music.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Ukwakira 2019 uyu muhanzi azaba ari mu gitaramo cyiswe “Dizzy Night” kizabera Platinum Club iherereye Kibagabaga guhera saa tatu z’ijoro aho kwinjira ari amafaranga ibihumbi bitanu (5000Rwf) ndetse muri iki gitaramo kizaba kirimo bamwe muba DJs bakomeye hano mu Rwanda nka Deejay Flex, DJ Tyga ndetse na Dj Infinity.

Murakoze gutanga igitekerezo cyanyu!