Green Ferry Music yemeje amakuru y’uko Bushali na Slum Drip bari mu maboko ya Police.

Green Ferry Music yemeje amakuru y’uko Bushali na Slum Drip bari mu maboko ya Police.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Ukwakira 2019 nibwo Bushali na Slum Drip batawe muri yombi bari kumwe n’abakobwa babiri bakekwaho gukoresha ibiyobyabwenge nk’uko bimwe mu bitangazamakuru byaganiriye n’ubuyobozi bwabitangaje.

Kuwa Gatanu tariki 18 Ukwakira 2019 ari nabwo aba bahanzi bafashwe mu masaha ya saa kumi nimwe z’umugoroba nibwo Green Ferry Music ireberera ibikorwa by’abahanzi baba muri iyo nzu y’umuziki harimo n’aba batawe muri yombi, ibinyujije ku rubuga rwa Twitter bavuze ko babajwe cyane n’inkuru y’ifungwa ry’abahanzi babo.


Green Ferry yakomeje ivuga ko umunyamategeko wabo agiye kubikurikiranira hafi kandi ko bazakomeza kumenyesha abakunzi babo uko hamenyekanye amakuru mashya ajyanye n’ifungwa ryabo.

Biramezwa na Green Ferry ubwayo ko ubu bari kuri Police ya Nyarugenge by’agateganyo.

Murakoze gutanga igitekerezo cyanyu!