Biravugwa ko Ice Nova wo muri Green Ferry Music nawe agiye gusohora album ye ya kabiri.

Biravugwa ko Ice Nova wo muri Green Ferry Music nawe agiye gusohora album ye ya kabiri.

Ice Nova ni umwe mu bahanzi bari mu nzu y’ umuziki imaze kumenywa n’abenshi izwi ku izina rya Green Ferry Music, akaba nawe ari mu bahanzi batangiranye na Green Ferry dore ko igihe amaze kugeramo yamaze gukora album imwe yise “Ubuvanganzo” yagiye hanze mu mwaka ushize wa 2018.

Nyuma yo gushyira hanze iyo album yise “Ubuvanganzo” yari igizwe n’indirimbo 16 harimo indirimbo nka Twaje, Piece of Mine aho yari afatanyije na Weya Viatora nawe ubarizwa muri Green Ferry. Ice Nova yagiye agaragara mu bikorwa bitegurwa cyangwa bigaragaramo bamwe mu bakorera muri iyo studio.

Image result for Ice Nova Rwanda

Nyuma y’igihe kinini abantu rero bari bamaze bategereje ibikorwa bishy aby’uyu muhanzi bakaba bagiye kubona album nshya ye nkuko bikomezwa gutangazwa ko yaba afite album amaze igihe akoraho nubwo izina ryayo ritarashyirwa hanze cyangwa ngo hatangazwe igihe nyacyo iyo album izagira hanze.


Aya makuru yuko Ice Nova agiye gushyira hanze tukaba twayakuye ahantu hatandukanye nko mu kiganiro producer Barick Music yagiranye na Radio Isango Star y’i Kigali akaba yaravuze ko hari indirimbo ari gukorana na Ice Nova ndetse na Prime nawe wo muri Green Ferry gusa by’umwihariko yavuze ko indirimbo ari gukorana na Ice Nova ari indirimbo zazaba ziri kuri album ye nshya ndetse anavuga ko iri hafi kujya hanze nubwo atatangaje igihe.

Reba ku munota wa 14 n’amasegonda 38

Umuntu rero akaba yavuga ko aya makuru uyu producer Barick Music atangaza ko ari ay’ukuri dore ko we ubwe yivugira ko hari indirimbo bari gukorana ndetse izindi zikaba ziri gukorwa na DR Nganji usanzwe ukora indirimbo z’abahanzi bo muri Green Ferry Music mu gihe imaze ikora umuziki.

Murakoze gutanga igitekerezo cyanyu!