Abahanzi b’abanyarwanda basanzwe bakora umuziki wo ku rwego mpuzamahanga bahuriye mu ndirimbo imwe.

Abahanzi b’abanyarwanda basanzwe bakora umuziki wo ku rwego mpuzamahanga bahuriye mu ndirimbo imwe.

Mu Rwanda hariho bamwe mu bahanzi badakunze kwigaragaza cyane mu muziki wo mu Rwanda gusa ahubwo bamaze kugera ku rwego rwo gukora umuziki mpuzamahanga aho bamwe ibihangano byabo biba biboneka ku mbuga zigurisha imiziki zitandukanye naho abandi bakaba bifashishwa mu bitaramo bitegurwa na leta cyangwa n’abantu ku giti cyabo aho bimwe na bimwe bibera hanze y’u Rwanda ndetse n’ibindi bibera mu Rwanda.

Inzu y’umuziki izwi ku izina rya Mothaland Music ikaba yahurije hamwe bamwe muri abo bahanzi bo mu Rwanda basanzwe bakora umuziki wo ku rwego mpuzamahanga, aho bakoze indirimbo yasohokanye n’amashusho yayo bise “Stickin 2 U.”
Iyi ndirimbo yakozweho mu buryo bw’amajwi na Eloi El ndetse ikayoborwa amashusho na Dric Ent. ikaba ihuriyemo abahanzi nka Malaika Uwamahoro usanzwe uvuga imivugo, umuhanzikazi Mucyo, umuraperi Kanaka nawe usanzwe ukora umuziki, kandi muri iyi ndirimbo harimo abandi bahanzi nka Angell Mutoni nawe umaze kumenyekana mu Rwanda Chase ndetse na Mike Kayihura.

Kanda hano uyirebe: https://youtu.be/avjz1bGuE1U

Murakoze gutanga igitekerezo cyanyu!