Bivugwa ko Keith Cowboy ariwe wazanye bwa mbere ijambo Hip Hop. Sobanukirwa ku wahimbye injyana ya Hip Hop?

Bivugwa ko Keith Cowboy ariwe wazanye bwa mbere  ijambo Hip Hop. Sobanukirwa ku wahimbye injyana ya Hip Hop?

Abantu benshi ntibemeranya ku mavu n’amavuko y’ijambo Hip Hop.Bamwe bavuga ko iri jambo ryavuzwe bwa mbere n’umuraperi Keith Cowboy ubwo iyi njyana yari icyitwa Disco rap.

Nk’uko bikomeza byemezwa n’urubuga Hiphop kings,ubwo Cowboy yakiraga ishuti ye yari yaragiye mu gisirikare,yiganaga ingendo ya gisirikare ari nako avuga ngo Hip hop hip hop….Nyuma Cowboy yaje kumva ari byiza maze akajya abisubiramo mu bitaramo bitandukanye yakoraga.

Kuva icyo gihe abandi baraperi barimo abri bagize itsinda rya The Sugarhill Gang bakomeje kujya bakora iriya ngendo ari nako bavuga ijambo Hip Hop mu bitaramo bagendaga bakora.Kuva ubwo ijambo ryagiye rikura ari nako rikoreshwa cyane kugeza ubwo umu dj witwaga Afrika Bambaataa wari uzwi cyane yatangiye kujya akoresha iri jambo ashaka kuvuga injyana nshya y’abirabura bo muri amerika.

Iri jambo ryakomeje kwamamara kugeza ubwo ryatangiye gukoreshwa no mu binyamakuru bitandukanye nka The Village Voice ryanditswe na Steven Hager waje no kwandika igitabo ku mateka ya Hip hop.

Iyo usuye imbuga,ubushakiro,ibitabo ndetse n’ibinyamakuru bitandukanye byo ku isi byemeza ko Keith Cowboy ariwe wazanye bwa mbere iri jambo Hip Hop ariko hakemezwa ko kugeza ubu umwami cyangwa inkingi ya Hip Hop nk’injyana ari Dj Afrika Bambaataa kugeza ubu ufite imyaka 56 y’amavuko.

Murakoze gutanga igitekerezo cyanyu!